skol
fortebet

Shaddy Boo yasutse amarira ubwo yambikwaga impeta n’umusore bakundana mu ibanga [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 30, May 2018

Sponsored Ad

skol

Shaddyboo yambitse impeta n’umusore witwa Pogba bamaze igihe bakundana mu ibanga.

Sponsored Ad

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye yambikwa impeta n’umusore utazwi cyane mu itangazamakuru aho uyu mugore w’abana 2 yasutse amarira y’ibyishomo nkuko bigaragara ku ifoto yashyizwe hanze.

Ibi bije nyuma yuko uyu Shaddy Boo atandukanye n’ uwahoze ari umugabo we ndetse banabyaranye abana 2 ariwe Meddy Saleh ubusanzwe utunganya amashusho y’indirimbo nyarwanda aho hatamenyekanye impamvu nyamukuru yatumye aba bombi batandukana.

Mu minsi ishize nanone yavuzwe mu rukundo ni ibyamamare bitandukanye byagiye biza mu Rwanda; birimo Davido na Diamond ndetse byigeze no kuvugwa ko yaba atwite ariko abyamaganira kure avuga ko ari ibihuha.

Ubu inkuru yagiye igezweho ni uko uyu mugore w’abana babiri, yamaze kwambikwa impeta n’umusore bamaze iminsi bakundana mu buryo bw’ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa