skol
fortebet

Shaddy Boo yatangaje indoto z’ikintu yifuza kuzakora mu buzima bwe

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Shaddy Boo yatangaje ko mu nzozi ze afitemo indoto zo kuzubaka ikigo kirera imfubyi .

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Ukwakira 2018 nibwo umunyadushya Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo yanditse ubutumwa asaba abantu ko bamubaza buri kibazo cyose bifuza ku buzima bwe.

Mu bitekerezo bitandukanye byabajije ShaddyBoo harimo ikintu afite mu ndoto ze zo kuzakora mu gihe akiri ku isi , mu gisubizo yasubije uwo muntu yahise amubwira ko yifuza kuzubaka ikigo kirera imfubyi

Yagize ati” Ndifuza kubaka ikigo kinini kirera imfubyi Imana n’ibishaka.”

Mu bindi bibazo yabajijwe harimo nk’ikintu akunda cyane aho yasubije ko ari abana 2 ndetse ko aribyo mu bintu byamushimishije mu buzima ari ukubyara aho yibarutse ku myaka ye 19 y’amavuko.

Twakwibutsa ko ShaddyBoo ari umwe mu banyarwandakazi bazwi ku rubuga rwa instagram bitewe n’ibikorwa bitandukanye yahakoreye aho benshi bahamya ko uyu mugore amaze kwandika amateka dore ko konte ye kuri ubu imaze kuba ’Verified’ akamenyetso gahabwa konte icungiwe neza umutekano kandi izwi.

Ibitekerezo

  • Uyu we arandangije. Wagirango ntazi gahunda za leta zo gukora ibishoboka byose ngo abana barererwe mu miryango. N’ibigo biriho biri gufungwa. Nawe ati nzubaka ikigo k’imfubyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa