skol
fortebet

ShaddyBoo n’abana be b’abakobwa bibasiwe bikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 24, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

ShaddyBoo, umugore wa mbere uzwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yibasiwe n’abantu batandukanye ku rubuga rwa Instagram bamubwira ko abakobwa be babiri nibakura bazaba indaya nkawe.

Sponsored Ad

Shadia Mbabazi wiyise Shaddy Boo ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram akurikirwa n’abasaga 479 000. Akunze gushyira ku rukuta rwe amafoto agaragaza imiterere y’umubiri we akurura benshi.

Afite abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 7 undi w’imyaka itanu, yabyaranye na Meddy Saleh utunganya amashusho wahoze ari umugabo we, yakunze kuvuga ko ari bo mugisha uruta iyindi yagize mu buzima bwe.

Ku wa Kane, ku ya 21 Werurwe 2019 yeretse abamukurikira ifoto yabo, yongeraho amagambo mu gifaransa ati “Bakobwa banjye, rukundo rwanjye ndabakunda ni mwe buzima bwanjye.”

Abantu batandukanye bahise bamwibasira bavuga ko bazaba indaya mu gihe kizaza, abandi bamubwira ko abakobwa be bazaba ibyomanzi “Slay Queens” kuko nawe ariko ateye. Abandi bamwibasiye banenga Igifaransa cye bita ko giciriritse.

Uwiyita Micomyiza yagize ati aba ni “Indaya in future!” (Indaya z’ahazaza) naho uwiyise Khalidhardy ati “Udu slay queens tw’ejo hazaza”, kimwe na Junia 250 wagize ati “ Aba ba slay queens ni inde uzabakira koko?”; Nzabonimpa we yagize ati “Ndabona business bazayishobora.”

Undi ukoresha amazina ya benoscar_rwanda yunzemo ati “bazajya bakura indege naho gukura utumodoka ni urwego rwa nyina!” (Gukura kurya amafaranga y’abagabo).

Dusenge Nkusi we yabasengeye ati “Nizere ko bazagira ubwiza nk’ubwa nyina ariko imico nibuze bagakurikira undi utari nyina. Ndabasengeye!”

Abandi bo banenze abari kwita abana indaya kandi batazi ahazaza habo, bavuga ko ari abaziranenge kandi batakwitirirwa imyitwarire ya nyina.

Rukerereza yagize ati “Ni abana beza ariko rwose mwa bantu mwe mureke kubavuga nabi. Ntawe uzi icyo ahazaza habahishiye. Aba bana ni abaziranenge.”

Uwase we yasubije uwari avuze ko bazaba indaya ati “Ese kuki mukunda guca imanza? ” Naho Kabuto ati “ Egoko impinja ni ibyo uzifurije koko, niko mwabaye!”

Shaddy Boo yabaye ikimenyabose kubera kumenyana n’ibyamamare, birimo Davido na Diamond. Aherutse gutegura igikorwa cyo koza imodoka cyakusanyirijwemo amafaranga yo gufasha umukinnyi wa filime D’amour urwaye impyiko wabuze ubushobozi bwo kwivuriza mu Buhinde.

Ibitekerezo

  • Rwose bavandi ntimugakabye ngo murengere!! Abana ni abaziranenge nta mpamvu yo kubibasira kirazira rwose !!

    Icyo mbona cyo ni uko amafuti cg udukoryo rimwe na rimwe tugayitse umubyeyi wabo akora, dushobora kuzabagiraho ingaruka zitari nziza nihatabaho kwitonda kko burya kubyara biroroha ariko kurera bikaba ihurizo, cyane ko kuri iyo ngingo umubyeyi w’ umugore ariwe ugira uruhare runini.

    Kubw’ibyo ndavuga ngo Meddy Saleh yagombye nawe kuba hafi y’abana be bityo uburere bw’ umuryango ntibabubure burundu.

    Plz!! Abana ni abajyambere, ni abaziranenge nta mpamvu yo kubibasira.

    Ababana nabaziranenge,rwose ntibakwiriye kuzira amakosa yanyina cg
    imyitwarire mibi yanyina,abana naba marayika ntibazi ikijya mbere kuri
    mama wabo,umwana aba indaya gute koko,mure ababana .gusa papa wabo
    nababe hafi,abaganirize abahe uburere doreko nyina ntabwo agira,ntabwo
    yabaha kd nawe atabugira.nukuri mureke ibyo bibondo byiza.

    Birababaje cyane.Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibuno,amabere,ibibero,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21,22.Impamvu imana yatinze kuzana IMPERUKA,nuko ishaka ko abantu bose bahinduka,bakava mu byaha no gushaka ibyisi gusa.Bisome muli 2 Petero 3:9.

    wahinduye imico we shaddy boo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa