skol
fortebet

ShaddyBoo nyuma yo kubona amashusho ye yasakaye ku mbuga z’urukozasoni yikomye bikomeye itangazamakuru[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize nibwo hatangiye kugenda hasakakazwa amashusho ya Shaddy Boo ku mbuga zitandukanye aho na zimwe mu zerekana amashusho y’urukozasoni zatangiye kuyakoresha ibintu byatumye uyu mugore atangira kwibazwaho cyane.

Sponsored Ad

Kuri ubu Shaddy Boo akaba yikomye cyane abanyamakuru bamukoraho inkuru ahanini bavuga ibibi yakoze ndetse ntiyanavuga rumwe n’abakoze inkuru yavugaga ko amashusho y’uyu mubyeyi w’abana babiri yashyizwe ku rubuga rushyirawaho amashusho y’urukuzasoni (Pornograph).

Amashusho ya Shaddy Boo yasakajwe Ku mbuga z’urukozasoni

Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram ahanini n’amashusho yashyiraga kuri uru rubuga , benshi bakunda kuvuga ko akururura abayareba , yiyamye ibitangazamakuru bimuvugaho kandi nyamara abenshi bavuga ko yamenyekanye kubera itangazamakuru ryamuvuze bikaba binatuma hari icyo yinjiza biturutse ku kuba azwi.

Kugeza ubu, amwe mu mashusho Shaddy Boo akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze cyane cyane Instagram yamaze gusakazwa ku mbuga zizwiho gusakaza amashusho y’urukozasoni azwi nka “Pornography,” ndetse akomeje kurebwa n’umubare nyamwinshi.Ibi birasa naho aribyo byateye Shaddy Boo kwiyama abamuvugaho byinshi bitandukanye mu itangazamakuru ahanini bibanda ku bikorwa bita ko ari bibi aba yakoze aho kuvuga ibyiza yakoze.

Ni mu butumwa Shaddy Boo yashyize hanze yifashishije Snap Chat atangira agira ati:” Naracecetse ndihangana igihe kirekire, ariko aho bigeze birarenze, nukubahuka umuntu, ibi ni ubugoryi, nihanganiye abantu bakomeje kugerageza kwangiza izina ryanjye bandika amakuru mabi kuri njye. Nta cyiza bamvugaho, mfite abana, mfite n’abanyitaho, ubu se ni iki babyungukiramo?”

Yakomeje agira ati:”Niba mwumva ko muzagira icyo mwinjiza ari uko musenye izina rya Shaddy, mushake ibindi bibinjiriza, niba kandi mwumva ko Ibitangazamakuru byanyu, amaradiyo,televiziyo mushobora gukora mutavuze izina ryanjye ni mushake ibindi byo gukora.”

Ati "Mfite uburenganzira busesuye bwo kubyina uko nshaka........kandi kubyina ntaho bihurira n’ubusambanyi...hari abantu batanagira n’ubwenge...Nongere nti mundeke njyenyine....!

Ibitekerezo

  • None se urinda ubikoma nibo nayagufotoye. Kuki ushira kuri instagram amafoto yawe wambaye ubusa. Ibaze abana bawe umunsi bazayabona. Uteje isoni abanyarwandakazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa