skol
fortebet

ShaddyBoo utagikozwa ibyo kuba yakongera kubana n’umugabo nk’umugore yavuze inyungu zose yakuye mu gushyira hanze amafoto yambaye ubusa[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli Shaddy Boo wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh banafitanye abana, avuga ko mu myaka amaze akoresha imbuga nkoranyambaga amaze kunguka byinshi, ngo kuri we umukobwa wambaye ‘Uko yavutse, ukuri’ niwe yavuga ko yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Aganira n’umunyamakuru ShaddyBoo yagarutse ku buzima bwe bwite n’uburyo asigaye abayeho nyuma yo kuba yaratandukanye n’umugabo we.Yanavuze uburyo yakiriye ubuzima bwo kumenyakana binyuze ku mafoto bivugwa ko aba yambaye ubusa ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Mbabazi Chadia wamamaye nka Shaddy Boo avuga ko atuye i Gikondo.Ngo ntiyibuka neza igihe yatangiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga ariko avuga ko ari mu myaka myinshi itambutse.Ngo yatangiye kuzikoresha atarabyara.

Avuga ko Facebook atakiyibuka kuyikoresha ko ahubwo asigaye akoresha instagram na Snapchat.Abajijwe umuntu bahuriye ku mbuga nkoranyambaga atabikekaga yavuze ko ari benshi gusa humvikanamo umuhanzi Diamond n’abandi .

Ati “ Ubu ng’ubu nsigaye nkoresha instagram na snapchat nibyo bintu bigezweho cyane.” Yungamo aseka cyane ati “Ni benshi n’abasitari bo hanze bariya ba Diamond, aha ni benshi.”

Inyungu akura mu gushyira amafoto menshi ku mbuga nkoranyambaga:

Uyu mukobwa avuga ko bimwinjiriza ahanini binyuze mu kwamamaza ibikorwa by’abandi. Yagize ati “nyine ni ibintu bikwinjiriza…..umunyamakuru ati bishobora gutunga umuntu? ..Ati "cyane!!, cyane njye birantunga nko gusohoka n’ibintu nkora n’ukubera social media bamwe baranyimfashisha kugira ngo mbamamarize ibintu byabo…Nanjye nkabasha kwikorera ibintu ku giti cyanjye bikanyinjiriza, ni ikintu gikomeye cyane.”

Tubwire iyo wambaye ibihenze byawe bya nyuma, turahera ku nkweto, ipantalo,isakoshi, isaha uba wambaye nk’amafaranga angahe?

Ati “Hari igihe nshobora gukubitaho urukweto ruhenze nkashyiraho umwenda udahenze byose biterwa, ariko muri rusange ni nka magana abiri [Aha yavugaga ibihumbi] ku myenda....Ikintu cyose ni ukwiyemeza [Risk] ufata kugirango ugera ahantu ugomba gufata risk kugirango ubone inyungu.”

Yungamo ati “Ukavuga uti ngiye gushora muri iki kintu nziko kizambyarira ibindi bintu. Nkanjye nshobora kwifata nkagura umwenda uhenze ariko hahandi umuntu azabona akavuga ati uyu mwana mufashe mukoresheje mu mashusho y’indirimbo urumva yanca angahe ? kuko arabona urukweto nambaye ntabwo azaza nka wawundi wiyambarira bodaboda…Nshaka kwereka abantu ko icyo bavuga cyose , iyo umutu afite intumbero, icyo ashaka akigeraho.”

Abajijwe niba yiteguye kongera gushaka umugabo, uyu mugore watandukanye n’umugabo yavuze ko atari mu isi yo gushaka abagabo. Ati “ Ntabwo ndi mu isi yo gushaka umugabo….Yaa abenshi hari igihe baba badashaka mu nzira urimo kandi njye ndashaka kurema izanjye nzira nkakora ikintu cyanjye; ninaba umukire ku giti cyanje apana kubera umugabo…Yaa kuri njye ntabwo niteguye gushaka undi mugabo ninamushaka azabe yiteguye inzira y’ubuzima bwanjye mbamo kuko azaba abunsanzemo kandi ntacyo nzaba mbaye .”

Abajijwe ku mpaka z’abavuga ko yambara ubusa …kuri wowe umukobwa wabona ukabona ko yambaye ubusa yaba yambaye ate?

Ati ...Ni uko yavutse uko niko kuri nibwo busa kuko ibinyejana bigenda bihinduka nka cyera ntabwo hari, abubu bitiranya ibintu ngo yataye umuco ariko ntabwo bibaza ko umuntu arikugenda imyaka iri kugenda ihinduka y’ibyo byose.”

Shaddy Boo asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga.

Ibitekerezo

  • Mbega akana keza. Mwampaye tel ye nkirwariza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa