ShaddyBoo wavuze ko atazi Igiswahili yongeye kwibasirwa bikomeye nyuma y’ibyo yanditse yifuriza Diamond isabukuru nziza y’amavuko[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 2 October 2018 Yasuwe: 7262

Umunyamidelikazi ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddy Boo yongeye kwibasirwa nabatari bake nyuma yo kwandika igiswayire gikaze yifuriza Diamond Platnmuz isabukuru nziza.

Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2018 nibwo umuhanzi rurangiranwa ukomoka muri Tanzaniya Diamond Platnumz, yujuje imyaka 29 amaze avutse.

Mu bantu benshi bamwifurije isabukuru nziza Shaddy Boo usanzwe uvugwaho ubucuti bukomeye na Diamond Platnumz

Abinyujie ku rukuta rwe rwa Instagram uyu munaymideri uherutse gutangaza ko atazi igisawyire neza yatunguranye yandika amagambo akomeye mu rurimi rw’igiswayiri agita ati: “Leo ni sku yako ya kuzaliwa,nakutakia kheri,maisha marefu na baraka tele,mwenyezimungu akuepushe kila lenye shari akuepushe husda za walimwengu akusimamie katika maendeleo yako,mziki wako na kizazi chako InshaAllah.”...... Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati (Uyu munsi ni umunsi wavukiyeho, ndakwifuriza ibyiza, kuramba, n’imigisha myinshi. Nyagasani akurinde ikibi cyose, agushyigikire mu iterambere ryawe, umuziki wawe, n’urubyaro rwawe.)


Benshi mu bantu bamukurikira bo muri Tanzaniya bahise batangira gutanga ibitekerezo kuri aya magambo y’ Igiswayire ya Shaddy Boo. Ibyinshi byari ibyiganjemo ku museka ku bw’amakosa make y’imyandikire, abandi bamwamaganira kure bavuga ko ibyo bintu atabasha kubyiyandikira.

Umwe yagize ati: “sintekerezaho ko iki giswahili ari wowe wakiyandikiye Shaddy Boo.” Undi ati “kuva ryari uzi kuvuga igiswahili? Babikwandikiye.”


Hari n’abatatinye kuvuga ko aya magambo yanditswe na Diamond ku giti cye, kuko Shaddy Boo atabasha kuyiyandikira.

Ati: “Turagushimira ko yahaye umuvandimwe wacu ijambo ry’ibanga ryawe kuko iyi nyandiko ni iye pe.” Undi ati: “Diamond Platnumz ndabizi neza uyu mukono ni uwawe.”

Mu minsi mike ishize ubwo Shaddy Boo yari yagiye muri Tanzaniya aho yari yitabiriye irushanwa rya kubyina ryiswe Biko Jibebe, nabwo yabaye iciro ry’imigani nyuma y’ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru, hagakwirakwizwa amashusho amugaragaza arya indimi ubwo yasubizaga mu rurimi rw’icyongereza.

Shaddy Boo yaje gusubiza abamusetse avuga ko n’ubundi mu busanzwe icyongereza atari ururimi rwe, ko ahubwo igifaransa ari cyo adudubiza, ariko atari kugikoresha kuko nta munyatanzaniya wari kubasha kumwumva.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Migabo

    Iyo sabukuru yanditswe mu giswayile niba nyiri kuyibona ntacyo yanenze twebwe twahera he tunenga uyu mugore? Kora ndore se ntirutwa na vuga numve? Ibyo akorarana na Diamond turabizi tuba duhari?

    2 months ago

Inzindi nkuru

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota...

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, Polisi ya...
16 December 2018 Yasuwe: 1191 0

Jeanette Kagame yanenze imyitwarire ya bamwe mu bahanzi nyarwanda,agaragaza...

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018...
16 December 2018 Yasuwe: 1322 0

Abafashije FDLR kugaba igitera batangiye kumenyekana [Video]

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akurikiranyweho gukorana...
14 December 2018 Yasuwe: 5085 0

Habura ibyumweri 2 ngo Meddy ajye gutaramira i Bujumbura hari abatangiye...

Mu gihugu cy’Uburundi aho Meddy agiye gutaramira hari igice cy’abantu...
14 December 2018 Yasuwe: 1885 5

Umugabo uherutse gushyingiranwa n’abagore 2 yabuze amafaranga yo kubajyana...

Tom Junior ukomoka muri Kenya uherutse gushyingiranwa n’abagore 2 arimo...
14 December 2018 Yasuwe: 1606 0

Nyina wa Hamisa yatunguwe no kubona Diamond atarifurije isabukuru nziza...

Nyina wa Diamond ngo yatunguwe no kubona Diamond atarifurije isabukuru...
14 December 2018 Yasuwe: 1951 0