skol
fortebet

ShaddyBoo yagaragaje agahinda gakomeye yatewe na Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugo rwe

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kuri iki cyumweru Tariki 9 nzeri 2020 Mbabazi Shadia uzwi nka (Shaddy Boo) yabajije Polisi y’u Rwanda impamvu isigaye yinjira mu mazu y’abantu nta rupapuro rw’isaka ifite.

Sponsored Ad

Icyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka ‘Shaddy Boo’ yabajije Polisi y’u Rwanda uburyo isigaye yinjira mu mazu y’abantu nta rupapuro rw’isaka ifite.

Amagambo yanditswe na Shaddy Boo kuri Instagrame:“Muraho Rwanda Police Nshaka kubaza ese searching warrant (urupapuro rw’isaka) imaze iki niba polisi isigaye yinjira mu mazu y’abantu igasaka nta warrant bafite kandi ntibasobanure impamvu basaka inzu y’umuntu ese ibyo ni byo?? RIB ndashaka ubusobanuro?.”

Ubu butumwa yabushyize ku mbuga akunze gukoresha, Twitter na Instagram. Kuri Instagram ho yongeyeho ko abapolisi yabonye bo basimbutse igipangu. Yari asubije ubutumwa bw’uwitwa Patrick wari umaze kuvuga ati: “Nanjye ndabyibaza nukuri si no mu mazu tubamo aho dukorera ukabona bari gukomanga watinda gufungura bakakubwira nabi …”. Na we mu kumusubiza, yagize ati: “Nibe nawe barakomanze abo nabonye bo buriye igipangu”

Polisi y’u Rwanda isubije Shaddy Boo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter ati: “Mwiriwe Shaddyboo, Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo.”

Mbabazi Shadia wubatse izina nka Shaddy Boo kumbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho (Video) ashyira ho abantu benshi hari uko bamubona hari n’abadatinya kuvuga ko ari ’Slay Queen’, nabamubona nk’umukobwa wicuruza n’ibindi.

Ibitekerezo

  • Ubundi biba byiza iyo ikirego kidahise gitangirwa ku Mbuga nkoranyambaga, ahubwo kigatangwa kuri police, kiretse wenda byananiranye!

    iki sikirego muvand....Nibikubahwo nibw uzabyumva neza ...,kd iyo ubishyize kuri twiter bakwitahwo byihuse si kimwe nuko wajya kwiruka urega cg buriya warega Polis kd baba baje batumwe ariko iyo ubishyize hariya ub utanze amakuru ntub ureganye kd baguha ibisobanuro neza ukanyurwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa