skol
fortebet

ShaddyBoo yahishuye akayabo k’amafaranga akorera mu isaha iyo yatumiwe mu gitaramo abantu bifata ku munwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

ShaddyBoo uri mu bakunzwe mu Rwanda yatangaje ko akorera 500 000frw mu gihe atumiwe mu gitaramo.

Sponsored Ad

Umunyamideli w’ Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kw’ izina rya Shaddy Boo yavuze ko kwamamaza imideli ari ubushabitsi bukomeye nubwo hari abatarabimenya, anongera gushimangira ko ahuze cyane ku buryo atashaka umugabo.

Mu kiganiro yatumiwemo kuri KT Radio yabajijwe ku mwuga we wo kwamamaza imideli avuga ko hari ubwo ajya yinjiza ibihumbi 500 ku isaha.

Yagize ati “Biterwa n’ icyo umuntu ashaka kwamamaza, ku isaha, mu cyumweru, cyangwa mu mezi, nko ku isaha hari igihe nca nk’ ibihumbi 500 ngapositinga cyangwa yantumiye nkajya nko mu gitaramo yafunguye akabyiniro”

Nyuma yo gutangaza ibi bamwe mu bantu bakurikiraga iyi radiyo bahise bahamgara bamubwira ko batunguwe n’amafaranga ahabwa mu gihe yitabiriye igitaramo bahamya ko ari menshi.

Uyu mubyeyi w’ abana babiri yabajijwe niba atajya aterwa ipfunwe n’uko hari abamwita indaya biteww n’uko aba yambaye avuga ko muri ino si ntawe utavugwa ashimangira ko kumutuka we n’abana be bishimiye uko yambaye ntacyo biba bimubwiye.

Ati “Iyo nambaye abana banjye bambwiye ngo mama wambaye neza uri mwiza, nange nkireba nkavuga nti waoo Shaddy uraberewe abandi niyo bantuka bingana iki ntabwo mbyitaho”.

Shaddy Boo yongeye gushimangira ko nta mukunzi afite kubera ko ahuze, bityo ko na gahunda yo gushaka umugabo ntayo afite.

Ati “Abana banjye barankeneye ibyo kumbwira ngo ndajya kwicara mu rugo, urabizi ntabwo bigezweho iki gihe ugomba gukora nibinaba umugabo n’ aza azamenye ko hari aho nigejeje yasanze anticaye ntabyo ngombwa kunyicaza”

Shaddy Boo akunze kuvugwaho ko ari indaya, ndetse hari n’ abamwita umwamikazi w’ indaya gusa we avuga ko ibi avugwaho atari ukuri ahubwo bivugwa n’ abanyamakuru bashaka ko inkuru zabo zikundwa cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa