skol
fortebet

ShaddyBoo yavuze ko impamvu atayoboye ikirori cyo kwakira Jay Polly ari impamvu y’umutekano we[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mbabazi Shadia wamenyekanye cyane nka Shaddyboo kumbuga nkoranyambaga umwe mubarikuyobora igitaramo cyari icyo kwakira umuraperi Jay Polly wari uvuye muri gereza ntiyigeze agera aho iki gitaramo cyabereye.

Sponsored Ad

Nkuko bigaragara ku mpapuro zamamazaga iki gitaramo byari bizwi ko Shaddyboo azafatanya na Ally Soudy kuyobora iki gitaramo cyaranzwe no gusinda bikabije kwabamwe mubahanzi bakuru bari muri iki gitaramo.

Shaddy asubiza ikibazo cy’umunyamakuru Uwimana Basile yari amubajije ku rubuga rwa Twitter yemeje ko atitabiriye iki gitaramo ku bwimpamvu ze ndetse no kutizera umutekano we.

Uyu munyamakuru ukorera televiziyo Rwanda agandeye kubyabaye mu gitaramo cyo kwakira Jay Polly ashingiye ku nkuru yari ifite umutwe ugira uti ” Jay Polly yaje kuri stage yasinze bamukuraho atarangije kuririmba ”


Basile Uwimana nyuma yo gusoma iyo nkuru yanditse agira ati “Ibyo mbonera i Kigali rwose Jay Polly yaje ku rubyiniro yasinze bamukuraho atarangije kuririmba , Shaddyboo wari waratumiwe mu kuyobora kiriya gitaramo ntiyahakandagiye. Umugore wa Bull Dogg nawe yakubise Sandra Miraj .”

Shaddy boo yahise amusubiza avuga ko impamvu atitabiriye kiriya gitaramo ari impamvu z’umutekano we nubwo atigeze ashaka gutangaza byinshi kuri ibi bintu “Ku bw’umutekano wanjye , abitabiriye iki gitaramo ni ukwihangana.”


Abajijwe niba ari umutekano atari yizeye wahabereye iki gitaramo cyangwa ari wo yijejwe ntawubone ni uku yasubije “yego ni kimwe muri ibyo , nejejwe no kuba ntaragiye muri kiriya gitaramo ntabwo nari kugerageza gushyira ubuzima bwanjye mukaga , ndizera ko mwararyohewe ,murakoze.”

Iki gitaramo cyaranzwe nabyinshi bitanyuze abacyitabiriye aho Jay Polly wari wakiriwe yageze kurubyiniro ngo yasinze bikabije akahavanwa atarangije kuririmba. Ikindi ni ugushyamirana kwavutse hagati y’umugore wa Bulldog na Sandra Minaj byaturutse ku kuba Sandra Minaj yari ari kubyinisha Bulldog birangira asunitswe hasi nawe akurwa ahaberaga igitaramo , gusa nyuma Sandra Minaj yasabye imbabazi kubyabaye.

Iki gitaramo cyo kwakira Jay Polly cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ku bunane, cyabereye mu kabyiniro ka Wakanda Villa kari Kabeza mu mujyi wa Kigali, cyayobowe na Ally Soudy usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika rriko ubu akaba ari mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • ndakwemeye kbsa kubona utaragiye myrikariya kavuyo kuko byatangiye bahindura ahoigitaramo cyarikubera kumunota wanyuma!!!

    uwo mugore se! aransekeje cyane!! igihugu gifite umutekano uhagije niwe wawubura? ndumiwe koko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa