skol
fortebet

ShaddyBoo yavuze ku byavuzwe ko ngo yaraye mu buroko

Yanditswe: Tuesday 11, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umunyamiderikazi Mabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo, yateye utwatsi amakuru yita ko ari ibihuha yamuvuzweho ejo kuwa 10 Kanama 2020, yavugaga ko yatawe muri yombi akaba anaraye mu buroko.

Sponsored Ad

Aya makuru yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwiyita The Cat Babalao ukunze gutangaza amakuru atandukanye ku byamamare abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yagize ati:

Aho tuvugira aha Shadia yibereye mu gihome. Arongera ati: Sha mukecuru bamubabarire asange abana ntabwo azongera kwangiza amasaha ya Covid-19.

Shaddy Boo akibona amagambo yamuvuzweho nawe ntiyacecetse ahubwo yabajije uyu The Cat niba amakuru yaramushiranye akabura ibyo atangaza. Yagize ati:

Bro inkuru zaragushiranye? Uziko uhora umfungisha, nzafungurwa ryari? [Ashyiraho utumenyetso tugaragaza ko ari kwisekera].

Ku munsi w’ejo ni bwo Shaddy Boo yari yashyize “Post” ku mbuga ze nkoranyambaga asaba RIB na Polisi y’Igihugu ubusobanuro byimbitse ku bikorwa by’isaka yavugaga ko bakora batabisabiye uruhushya usakwa.

Gusa nta kanya kashize, yahise asiba ubwo butumwa bwose. Polisi y’u Rwanda nayo ikaba yarahakanye ibi byatangajwe na Shaddy Boo.

Ibi bikaba bije nyuma yuko ku cyumweru Tariki 9 nzeri 2020 Mbabazi Shadia uzwi nka (Shaddy Boo) yabajije Polisi y’u Rwanda impamvu isigaye yinjira mu mazu y’abantu nta rupapuro rw’isaka ifite.

Amagambo yanditswe na Shaddy Boo kuri Instagrame:“Muraho Rwanda Police Nshaka kubaza ese searching warrant (urupapuro rw’isaka) imaze iki niba polisi isigaye yinjira mu mazu y’abantu igasaka nta warrant bafite kandi ntibasobanure impamvu basaka inzu y’umuntu ese ibyo ni byo?? RIB ndashaka ubusobanuro?.”

Ubu butumwa yabushyize ku mbuga akunze gukoresha, Twitter na Instagram. Kuri Instagram ho yongeyeho ko abapolisi yabonye bo basimbutse igipangu. Yari asubije ubutumwa bw’uwitwa Patrick wari umaze kuvuga ati: “Nanjye ndabyibaza nukuri si no mu mazu tubamo aho dukorera ukabona bari gukomanga watinda gufungura bakakubwira nabi …”. Na we mu kumusubiza, yagize ati: “Nibe nawe barakomanze abo nabonye bo buriye igipangu”

Polisi y’u Rwanda isubije Shaddy Boo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter ati: “Mwiriwe Shaddyboo, Mutwandikire muduhe nimero zanyu za telefone muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo.”

Mbabazi Shadia wubatse izina nka Shaddy Boo kumbuga nkoranyambaga kubera amafoto n’amashusho (Video) ashyira ho abantu benshi hari uko bamubona hari n’abadatinya kuvuga ko ari ’Slay Queen’, nabamubona nk’umukobwa wicuruza n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa