skol
fortebet

ShaddyBoo yavuze ku mubano we na Ommy Dimpoz[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 16, May 2019

Sponsored Ad

skol

Shaddy Boo yavuze ko ntamubano udasanzwe afitanye na Ommy Dimpoz uretse kuba barigeze guhura bakabyinana ngo ntakindi kirenze kuri ibyo nkuko abantu bagiye bavuga ngo barakundana.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Gicurasi 2019 ,nibwo Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddy Boo yagiranye ikiganiro n’abamukurikira kuri instagram nyuma yuko yashakaga kwereka abantu ko adafunzwe nkuko byari byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Muriki kiganiro cyamaze hafi isaha yose Shaddy boo yabajijwe ibibazo birimo iby’ubuzima bwe bwite nibyo yagiye avugwaho, Umwe mu bafana be yamubajije umubano we na Ommy Dimpoz bigeze bagaragarana babyinaha maze Shaddy Boo amusubiza ko ari ibintu bisanzwe

Yagize ati” Ntakidasanzwe kirimo twarahuye nkuko mwabibonye turabyinana kuva icyo gihe sindongera no kubonana nawe [..] twahuye rimwe gusa.”

Shaddy Boo yaboneyeho kubwira abafana be bose ko ameze neza ndetse ari mu gihe cy’igisibo cy’Abayisilamu ari nayo mpamvu ituma atarimo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa