skol
fortebet

ShaddyBoo yavuze uburyo Coronavirus yamuteje igihombo gikomeye

Yanditswe: Monday 27, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddyboo avuga ko ari mu gihombo gikabije kubera ko ubucuruzi bwe bwo kwerekana amaforo ku mbuga nkoranyambaga no kwamamariza abantu bisigaye bigenda gahoro bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Sponsored Ad

Kigali Today dukesha iyi nkuru yaganirije uyu mukobwa ayibwira ko ari mu gihombo muri iki cyorezo, bitewe n’uko abantu basabwa kuguma mu rugo ibiraka ntibiboneke neza, gusa ngo kwamamariza byo agerageza kubikora. Yagize ati:

Ibihombo ni byinshi rwose kubera bino bihe ntiwabishyira mu mafaranga ngo ubivuge, ariko kwamamariza abantu ndacyabikora nk’uko bisanzwe n’ubwo nyine bitandukanye na mbere.

Shaddyboo avuga ko yari afite ibitaramo bibiri yagombaga kujya kwigaragarizamo mu bihugu bitandukanye, bikaba byaramaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus. Yagize ati:

Mfite igihombo gikomeye kuko nagombaga kujya Kinshasa muri Kongo guhostinga mu kwezi kwa Kamena, ngahita njya mu gihugu cya Canada mu kwezi kwa Nyakanga cyangwa ukwa Kanama, urumva ko nagombaga gushaka ibyangombwa n’ibindi, biragaragara ko bitagishobotse, turabyakira uko bije.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko n’ubwo muri ibi bihe yahuye n’igihombo ntibizamubuza kuba yafasha abantu cyane ko hari ubushobozi afite yagiye ahabwa n’abantu batandukanye ku Isi.

Ku irayidi ndetse n’isabukuru yanjye nkora ibikorwa by’ubugiraneza, hari abantu baba hanze bampaye inkunga si ngombwa ko nyitangaza, ariko nzayifashisha abakene – Shaddyboo

Shaddyboo umaze kubyara abana 2 b’abakobwa, avuga ko atangazwa n’abantu bakomeje kubabazwa n’uburyo abona amafaranga yiyamaje, cyane ko buri wese agira uburyo yinjizamo amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa