skol
fortebet

ShaddyBoo yavuze uburyo umuyobozi wa RDB ari we umuzamurira amarangamutima

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umugore wiswe na benshi umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddy boo yavuze umuyobozi akunda cyane anavuga ku kintu afata nk’urwibutso igihe yari umukobwa utarakura ukiri muto abantu benshi bazi nk’umwangavu.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yavuze ko yibuka ukuntu yari azi guteka ku buryo yabifata nk’urwibutso rukomeye mu bwangavu bwe ndetse yanabwiye umunyamakuru Munyengabe Umurungi Sabin y’uko ikintu kimutera kugira ibyishimo by’umurengera ari abana babiri yabyaranye na Producer wamenyekanye ku izina rya Meddy Saley uri mu bakomeye cyane mu ruganda rwo gutunganya amashusho hano mu Rwanda.

Sabin yanamubajije niba ajya akurikirana ubuzima bw’igihugu ku buryo ashobora kuba yamubwira umwe mu bayobozi b’abagore akunda ndetse akaba azi n’igituma amukunda maze amusobanurira ko akunda cyane umumama uyobora ikigo cy’igihugu cy’iterambere Clare Akamanzi, kuko ari umuhanga cyane.

“Sha mu bayobobozi, ntabwo mbikurikirana cyane ariko hari umuyobozi uzamura amarangamutima yanjye bya hatari ni umukobwa, ubu yabaye umumama Clare Akamanzi ahagarariye RDB, namukunze kubera azi ubwenge, azi ibyo ashaka mu bintu akora, uramuzi? Njyewe ndamukunda kuko arasobanutse, afite ubwenge bya hatari noneho ikindi ari intahagarikwa mu bintu ashaka, anzamurira amarangamutima cyane” Aha Mbabazi Shadia yavuga impamvu akunda cyane Clare Akamanzi.

Shaddy boo kandi izina ry’umugore w’ikizungerezi ukundwa na benshi cyane unakurikirwa n’umubare munini ku mbuga nkoranyambaga aheruka kuvuga,yinjiye mu bucuruzi bw’ibiryo yise “Love on plate” ndetse uyu mugore avuga ko atunzwe n’imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa