skol
fortebet

Sheebah Karungi yibasiye bikomeye Cindy Sanyu baherutse no gukozanyaho[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Sheebah Karungi ukorera umuziki muri Uganda yongeye kwibasira mugenzi we Cindy Sanyu baherukaga gukozanyaho mu minsi ishize,mu gihe hari ababifataga nk’aho byarangiye.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize, Sheebah yagaragaye mu mashusho ari kubyina indirimbo ya Cindy Sanyu, benshi bibwira ko amakimbirane yabo yashyizweho iherezo ariko byagaragaye ko atariko bimeze kuko Sheebah ubwe yazuye akaboze akerekana ko hari uburyo butari bwiza afatamo Sindy.

Mu kiganiro Sheebah yagiranye n’Ikinyamakuru Howwebizz cyo muri Uganda, yabajijwe kugira icyo avuga ku isenyuka ry’urugo rwa Rema na Eddy Kenzo baherutse guca ukubiri mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Sheebah yavuze ko muri kamere ye adakunda kwivanga mu buzima bwite bw’abandi bantu,ahubwo ko icyo kibazo gikwiye kubazwa Sindy Sanyu wivanga mu bitamureba.

Yagize ati “ Ntagihe mfite cyo kuvuga ku buzima n’isano bwite ry’abandi bantu. Birashoboka ko wagenda icyo kibazo ukakibaza Cindy kuko ariwe ukunze kwivanga mu bitamureba”.

Ihangana rya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu ryafashe indi ntera ikomeye, buri umwe hagati y’abo acisha mugenzi we bugufi mu mvugo zo kwibasirana.

Cindy yibasiye uyu mugenzi we yemeza ko nta buhanga na mba afite mu kuririmba, bibyara amahari hagati yabo. Sheebah we yamusubije avuga ko akeneye kumwegera akamuha inama ngo arebe ko hari aho yakwigeza mu buzima.

Mu kiganiro icyo gihe Sheebah yagize kuri televiziyo, yavuze ko adashaka gukomeza gucyocyorana na mugenzi we ahubwo ngo bakwiye gufashanya ndetse bagatezanya imbere.

Yagize ati “Nubatse umuturirwa muri Munyonyo, ndashaka ko Cindy anyigisha kuririmba nanjye nkamufasha kubona ikibanza, akagura ubutaka muri Munyonyo hanyuma akubaka inzu ye. Ibyo nibyo byo kugeraho twese twifuza.”

Aya magambo ya Sheebah yafashwe nk’ayo kwihenura kuri mugenzi we Cindy Sanyu amubwira ko nubwo amushinja ubuswa mu kuririmba atamurusha kubibyaza amafaranga.

Cindy yamusubije amubwira ko kubaka inzu atari yo ntego ya mbere afite mu buzima bwe ahubwo ashaka kugira ubucuruzi runaka bwe bwite.

Ati “Intego yanjye yari ukubakira mama wanjye inzu, narabikoze, Sheebah ntazi kuririmba kandi akeneye ubufasha aho kunyibasira mumureke ajye kwitoza kuririmba.”

Cindy Sanyu, Lilian Mbabazi na Jackie Chandiru bagacishijeho mu myaka ya 2005-2008 ndetse icyo gihe Blu*3 bari bahuriyemo ryari rimwe mu matsinda yari akunzwe cyane mu ndirimbo nka Burn, Hitaji, Sanyuka Nawe, n’izindi nyinshi. Uko ari batatu baratandukanye, buri wese asigaye akora umuziki ku giti cye.

Karungi Sheebah we avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umugandekazi ufite inkomoko muri Ankole. Muri 2012 Sheebah yaje kuba i Kigali aho yakoreraga ibitaramo muri The Manor Hotel i Nyarutarama, ubu uyu mukobwa ni umwe mu bagezweho muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa