skol
fortebet

Sheebah Karungi yahishuye impamvu abasore bamutinya

Yanditswe: Sunday 13, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Sheebah Karungi, umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu cya Uganda ndetse no hanze yaho muri Afurika y’Iburasirazuba, yatangaje zimwe mu mpamvu zituma abasore badapfa kumwisukira ngo bamuterete, kuko ngo babona ko yifitemo ubushobozi bwose ntacyo bamuzanira kirenze.

Sponsored Ad

Sheebah Samali Karungi, umuhanzi ukunze kuvugwa kenshi kuber kwerekana ubwambure bwe ku rubyiniro, avuga ko abagabo bamutinya kuko bazi neza ko ntacyo bamuzanira kiruta icyo yakwiha, ko ntacyo abasore bakuruza abakobwa babizeza ibitangaza atakwiha ubwe, avuga ko abasore bamwubaha cyane ari nayo mpamvu batinya kumutereta.

Ibi Sheebah akaba yabitangaje ubwo yasubizaga ikibazo cyabajijwe n’umunyarwenya Alex Muhangi, aho yamubazaga niba nta basore bafite amafaranga baba bashaka kumusaba ikiganza ngo bamwambike impeta.

Mu magambo ya Sheebah Karungi yagize ati: “Ntekereza ko abasore banyubaha cyane. Impamvu badashobora kunsanga ngo mbe nabyemera, mfite amafaranga. Bazi ko mfite amafaranga ku buryo badashobora kunshimisha muri yo ibirenzeho”.

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga uburyo muri iki gihe yibanda cyane mu guteza imbere ubucuruzi bwe bushya ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi muri rusanjye, agaragaza uburyo ashimishijwe n’uko ubucuruzi bwe bwa Holic Pads butera imbere ku buryo bwihuse, anashimangira ko abantu bagenda bamenya ibicuruzwa bye biri mu maduka arenga 300 no mu maduka manini akikije umujyi wa Kampala.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa