skol
fortebet

Sheebah Karungi yatangaje impamvu amaze igihe kinini nta mukunzi agira

Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Sheebah Karungi uhagaze neza mu gihugu cya Uganda mu ndirimbo Sweet Sensation yakoranye na Orezi yavuze ko impamvu amaze igihe kinini nta mukunzi afite ari uko ngo atarabona uwo yifuza bazabana ubuzima bwose.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini Sheebah atagaragaza umukunzi we,ibitangazamakuru byamubajije impamvu ababwira ko kuba amaze imyaka myinshi atarajya mu rukundo ari uko atarabona umugabo yifuza [Mr Right].

Sheebah yeruye abwira abanyamakuru ko muri Uganda atarahahurira n’umugabo wujuje ibyo yifuza ariyo mpamvu amaze imyaka myinshi atarajya mu rukundo ngo bose babibone.

Mu minsi ishize aherutse,Sheebah aherutse kwandika kuri Tweeter ye ati “Imyaka 6 irashize nta mukunzi,ni byiza.Abakobwa badafite abakunzi muri he?.Mufata umwanya bavandimwe,ibyiza biri imbere.

Kutagira umukunzi kera byasobanuraga ko nta muntu ugukeneye.Ubu bisobanura ko uri mwiza,ukurura abagabo ndetse ko wafashe umwanya wawe kugira ngo uteganye ubuzima wifuza kubaho n’uwo muzabubanamo.”

Mu minsi ishize umuhanzi Orezi wo muri Nigeria yatangaje ko yakunze cyane Sheebah by’umwihariko ikibuno cye ndetse yifuza kumutera inda bakabyarana.


Sheebah ngo ntarabona Mr Right

Ibitekerezo

  • Namwe munyumvire.Ngo "Mu minsi ishize umuhanzi Orezi wo muri Nigeria yatangaje ko yakunze cyane Sheebah by’umwihariko ikibuno cye ndetse yifuza kumutera inda bakabyarana".Ibyo nibyo abantu basigaye bita "kuba mu rukundo".Urukundo rushirira mu gitanda,urwo si urukundo.Bihwanye n’ibyo bible ivuga ko "mu minsi y’imperuka,abantu bazaba bakunda amafaranga n’ibinezeza,aho gukunda Imana yabaremye".Ariko nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga,abantu bose bibera mu gukunda ibyisi ntibashake Imana,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka.Kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukutagira ubwenge (lack of wisdom).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa