skol
fortebet

Sheebah yegukanye AFRIMMA 2018 atsinze abarimo Knowless , Charly na Nina

Yanditswe: Tuesday 09, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi witwaye neza mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, aho yari agihanganiye n’abandi barimo Knowless Butera na Charly na Nina bo mu Rwanda.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa 07 Ukwakira 2018 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Dallas habereye umuhango wo gutanga ibihembo mu kabahanzi b’abanyafurika bitwaye neza mu cyiswe Africa Music Academy Awards.

Abanyamuziki mu ngeri bahatanaga mu byiciro bitandukanye bigera kuri 18, hagendewe ku mpamvu zitandukanye.

Mu cyiciro cy’abahanzikazi b’abagore bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda rwari ruhagarariwe ku nshuro ya mbere na Knowless Butera ndetse na Charly na Nina. Aba kandi bari bahatanye n’abandi barimo Juliana Kanyomozi, Sheebah Karungi, vanessa Mdee, Nady, Akothee, na Victoria Kimani. Muri iki cyiciro byaje kurangira Sheebah Karungi ari we wegukanye iki gihembo.

Ikindi cyiciro cy’umubyinnyi witwaye neza, na none u Rwanda rwari ruhagarariwe na Sherrie Silver utaragize amahirwe yo kubona igihembo, kuko cyegukanywe n’umunya-Nigeria Didi Emah.

Eddy Kenzo yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo uturuka muri Afurika y’Uburasirazuba aho yatsinze abarimo Diamond Platnumz, Harmonize, Sauti Sol, n’abandi batandukanye.

Ykee Benda nawe wo muri Uganda yahawe igihembo cy’umuhanzi ukizamuka witwaye neza kurusha abandi aho yahigitse abarimo Mayorkun umaze kubaka ibigwi ku mugabane wa Afurika.

Fally Ipupa wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yatsindiye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka ku rwego rw’Afurika. Yemi Alade yatsindiye icy’umuhanzikazi w’umwaka muri Afurika y’Uburengerazuba.

Indirimbo y’umwaka yabaye Soco ya Wizkid, Kaligraph Jones wo muri Kenya atwara icy’umuhanzi ukora Rap, Mr Flavor atsindira icy’umuhanzi ucuranga mu buryo bw’umwimerere (Live), Papa Denis wo muri Kenya yatsinze mu cyiciro cy’abaririmba izihizambaza Imana, naho Dj Dollar aba umu-DJ wahize abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa