skol
fortebet

Sinach Icyamamarekazi mu ndirimbo zaririmbiwe Imana yabyaye umwana ku myaka yo gucura ku bagore maze amutura Yesu[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 17, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Sinach umunyamuziki w’índirimbo zaririmbiwe Imana wo muri Nigeria yatuye Imana umwana we w’úmukobwa nyuma yo kumubyara mu myaka bamwe bavuga ko ari imyaka abenshi mu bagore baba batangiye gucura.

Sponsored Ad

Osinachi Joseph uzwi nka Sinach ndetse n’umugabo we Joe Egbu batanze umukobwabo mu rusengero ubwo bashimaga Imana ku mugaragaro yabahaye umwana wizabukuru ,mu butumwa yanyujije ku nkuta ze za instagram na twitter yavuze ko nkuko abakurambere mu byagikristo babikoze nawe atuye Imana umwana we mu rusengero ngo akorere Imana.

Yagize ati "Turashima Imana yaduhaye umwana turashimira abavandimwe badufashije mu kwishimira iki gikorwa turizera ko iyi migisha izakomeza kutuzaho uko bwije nuko bukeye “

Uyu mugore ufite imyaka 46 aherutse gutsindira amafaranga agera kuri millioni 100 z’Amanyakenya nyuma yaho atsindiye igihembo cy’úmuririmbyi mwiza w’úmugore muri Afurika ndetse n’índirimbo ye ikaba indirimbo y’úmwaka muri Kenya .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa