skol
fortebet

Sinanze ishuli Ahubwo bwari Ubukene! Ikiganiro kihariye na Gaso-G

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

Murin iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram hari gucicikana amashusho y’umwana witwa Gaso-G nk’izina ry’ubuhanzi ariko ubusanzwe yitwa Ishimwe Pacifique avuga ko yanze ishuli, ibintu bitakiriwe neza n’abantu benshi batandukanye. Gaso-G ahamya ko Ataretse Ishuli ahubwo bwari Ubukene
Aya mashusho yasakajwe n’agace k’ikiganiro uyu mwana yagiranye na Irene Mulindahabi aho avuga ko ishuli atakirijyamo ahubwo yarikatiye(mu mvugo z’abubu)
Ati"Njye ntago niga,ishuli byageze aho ubuzima buranga (...)

Sponsored Ad

Murin iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram hari gucicikana amashusho y’umwana witwa Gaso-G nk’izina ry’ubuhanzi ariko ubusanzwe yitwa Ishimwe Pacifique avuga ko yanze ishuli, ibintu bitakiriwe neza n’abantu benshi batandukanye.

Gaso-G ahamya ko Ataretse Ishuli ahubwo bwari Ubukene

Aya mashusho yasakajwe n’agace k’ikiganiro uyu mwana yagiranye na Irene Mulindahabi aho avuga ko ishuli atakirijyamo ahubwo yarikatiye(mu mvugo z’abubu)

Ati"Njye ntago niga,ishuli byageze aho ubuzima buranga ndarikatira(ndarireka)

ibi byakuruye impaka mu bantu batandukanye abenshi bakunda impano yuyu mwana bavuga ko yakagombye kubanza kwiga ibindi bikaza nyuma.

Nk’uwatanze igitekerezo agira Ati"ariko se Uyu Mwana mukomeje kwica mu mutwe ngo mwamuhinduye umuhanzi,ngo muramwambika nk’ Abastari. Noneho Igitekerezo Cy’ Ishuli Ntakigikozwa. Ubwo Muretse Kwijijisha uyu muziki We murabona uzamugaburira iki mu myaka 5 iri imbere ?? uzabibazwa ninde???

GAso-G umwe mubaharawe cyane muri iyiminsi

Ibi byose tumaze kubibona DC TV RWANDA yegereye uyu Ishimwe Pacifique uzwi nka Gaso-G Ndetse n’Umujyanama we Regis (Regy-Banks) basobanura impamvu atiga ndetse n’igihe azasubirira mu ishuli.

Gaso-G ati"Njyewe abantu banyumvise nabi, Sinanze kwiga kuko ishuli ndyanga cyangwa ryananiye ahubwo nuko Ubuzima bwanze nkajya guhiga(gushaka)amafaranga ku muhanda"

Umujyanama we avuga ko uyu Gaso-G bari gushaka uko yajya kwiga aba mu kigo kugirango abe yakwibagirwa burundu ubuzima bwo ku muhanda yabayemo imyaka igera kuri 3 yose.

Ati"Ntago Gaso-G ishuli ryamunaniye, rwose abantu babyumve neza, ahubwo ubu turi gushaka ko yajya kwiga nko hanze y’u Rwanda wenda aba mu kigo akamenyerana n’abandi bana, mbese ubuzima bwo kumuhanda bukamushiramo."

Kuri ubu Gaso-G amaze gushyira hanze indirimbo yise ’HUMURA’ mu buryo bw’amajwi n’Amashusho.

REBA IKIGANIRO KIHARIYE DC TV RWANDA YAGIRANYE NA GASO-G N’UMUJYANAMA WE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa