addresiya
startimes

Sintex yababajwe cyane no gutandukana n’umukunzi we nyuma y’ibihe byiza bagiranye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 22 May 2020 Yasuwe: 7962

Sintex ukunzwe muri muzika nyarwanda yahamije ko amaze nk’ukwezi atandukanye n’umukunzi we kandi ari ikintu cyamubabaje cyane.



Sintex aheruka gusohora indirimbo nshya yise “Love story”, bamwe bahuje n’urugendo rwe mu rukundo.

Ibyo gutandukana n’umukunzi we, Sintex yabigarutseho ubwo yari abajijwe niba indirimbo ye nshya ariyo nkuru yubakiyeho.

Yagize ati ”Sibyo, njye sindirimbira umuntu, ariwe nashyiramo n’amazina ye nkayimuha sinakwirirwa nyisohora. Iby’urukundo na we byari byo ariko twarakundanye, ndisegura ku bakunzi banjye bumvaga ko twakabaye tukiri kumwe. Ndi njyenyine ariko sinshaka umukunzi kuko ingufu zose nshaka kuzishyira mu muziki. Igihe ndimo si icyo gukundana, ni icyo gukora ntarangara.”

Yavuze ko kugeza ubu nubwo badakundana ariko bakomeje ubucuti busanzwe. Ati “Twabyumvikanyeho, ntabwo twigeze dushwana ni inshuti yanjye angira inama kandi nanjye namugira inama.”

Uyu muhanzi wirinze kuvuga byinshi ku rukundo avuyemo na Mukeshimana yahishuye ko ariwe wari waramugiriye inama yo kwitabira Miss Rwanda 2020.

Yakomeje ati “Ninjye wari mukuru muri icyo gitekerezo nari n’umuterankunga.”

Mukeshimana yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ntiyabasha kurenga icyiciro cyo guhagarira Intara y’Amajyaruguru aho yiyamamarije.

Sintex yasohoye indirimbo “Love Story” cyangwa ’‘Inkuru y’urukundo’’ nyuma y’izo yakoze mu minsi ishize zikamenyekana cyane nka “Why”, “Super Star”, “You” n’izindi nyinshi zatumye benshi babona uyu musore nk’impano ikomeye mu muziki w’u Rwanda.

“Love story” yasohotse mu buryo bw’amajwi aherekejwe n’amashusho agaragaza amagambo ayigize, ikaba yarakozwe na Iyzo Pro mu gihe amashusho yayo yo ateganya ko yazakorwa mu minsi iri imbere ubwo Covid-19 izaba itanze agahenge.



Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sezikeye

    None nyine niba ari "umukunzi we" kuki batandukanye?Bibabaza Imana cyane kubona ibyo abantu bita urukundo usanga akenshi biba ari ukuryamana bikarangiriraho.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    1 week ago

Inzindi nkuru

Diamond na Tanasha bandikiye ibaruwa uwigize Papa w’umwana wabo

Umuhanzikazi Tanasha Donna n’umuhanzi Diamond Platnumz bandikiye ibaruwa...
30 May 2020 Yasuwe: 1560 0

Miss Muyago umukunzi wa Kimenyi Yves yavuze ku Nda bivugwa ko atwite atera...

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu binyamakuru...
30 May 2020 Yasuwe: 2663 0

Reba umunyarwandakazi ibinyamakuru byo muri Tanzania bivuga ko ari mu...

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byifashishije ifoto y’umunyarwandakazi...
30 May 2020 Yasuwe: 7605 3

Impamvu Yemi Alade yavuze ko akunda abasore yamenyekanye

Ku wa 27 Gicurasi 2017 umuririmbyikazi wo muri Nigeria uzwi nka Yemi Alade...
30 May 2020 Yasuwe: 2160 0

Uwigize umwamikazi wa Ghana yasobanuye uko abakobwa basambana n’Imbwa i...

Niba uri gushakisha urwitwazo rwo kugira no kubana n’inshuti yuzuye ubwoya,...
29 May 2020 Yasuwe: 4880 0

Yanga yatangaje filimi yakunze mu gihe cyose yamaze mu gusobanura...

Umugabo witwa Nkusi Thomas wamamaye mu gusobanura filimi nka...
29 May 2020 Yasuwe: 4166 0