Sintex yakoze nka Buravan wishyuriye umukobwa itike y’ indege avuye mu gihugu atarageramo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 30 March 2018 Yasuwe: 2872

Sintex yatangaje ko yategeye indege umukobwa akava muri Amerika mu gihe na Buravan yategeye indege umukobwa akava muri Tanzania kugira ngo amushyire mu ndirimbo ye.

Umuhanzi nyarwanda Kabera Arnold uzwi nka Sintex yatangaje ko yatanze amadorari y’ amerika 1000$ angana n’amanyarwanda ibihumbi (851,431.68RWF) kugira ngo ategere indege umukobwa yashyize mu mashusho y’ indirimbo ye nshya yise “ Super Star “

Yagize ati “Byarampenze cyane gukora Video ya Super Star kuko umukobwa namutegeye kuva muri Amerika mu rwego rwo gukora Video nziza iri ku rwego rwo hejuru “

Yvan Buravan yishyuriye Tunda itike y’ indege mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye ‘Just a Dance’ yafatanyije n’ umuhanzi AY wo muri Tanzania nyuma agatangaza ko ataragera muri Tanzania.



Twifuje kumenya niba koko aba bahanzi babiri barigeze bakandagiza ikirenge muri bino bihugu byavuyemo bano bakobwa bategeye indege kugira ngo babakoreshe muri video twamenye ko Sintex ataragera muri Amerika ndetse na Buravan ataragera muri Tanzania.

Sintex yatangarije UMURYANGO ko impamvu yishyuriye umukobwa itike indege avuye muri Amerika yashakaga gukora impinduka n’ itandukaniro n’ ayandi mashusho y’abahanzi nyarwanda mu gihe ahamya neza ko izo nzozi ze zabaye impamo kuko nta gihombo yahuye nacyo kandi amashusho yayo yakiriwe neza n’Abanyarwanda.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble nyangezi

    Iyi nkuru yawe ntanakimwe cyumvikanamo subira kwiga itangazamakuru suko bandika inkuru kandi mpora mbabwira ko mutazi kuvuga inkuru

    March 2018

Inzindi nkuru

Ifoto Super Sexy yashyize hanze akavuga ko mu myaka 10 yasaga na Mwiseneza...

Umunyarwandakazi ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane wamenyekanye ku izina...
17 January 2019 Yasuwe: 3575 1

Ibyo wamenya kuri Noellah ufite imiterere irangaza abasore benshi umaze...

Niyomubyeyi Noellah ni umukobwa umaze kumenyekana muri filime ya Papa Sava...
17 January 2019 Yasuwe: 4572 0

Abafana ba Mwiseneza Josiane bibasiye bikomeye umunyamakuru w’imikino...

Nyuma ya Safi Madiba na Yasipi kuri ubu ni abanyamakuru ba City Radio...
16 January 2019 Yasuwe: 11117 30

Mama wa Mwiseneza Josiane yavuze ibintu bitangaje mutamumenyeho

Mu kiganiro yagiranye na TV 10, Nyina wa Mwiseneza Josiane, Mukamudenge...
16 January 2019 Yasuwe: 8950 0

Zari yatunguranye ajyana umwana we kwiga mu ishuli azajya amwishyurira...

Umuherwekazi Zari The Boss Lady wahoze ari umugore w’umuherwe wo muri Uganda...
16 January 2019 Yasuwe: 5227 1

Cardi B yafashwe amashusho ari gukorera igikorwa cy’urukozasoni mu modoka ye...

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar uzwi nka Cardi B yakoze amahano...
16 January 2019 Yasuwe: 5372 0