skol
fortebet

Slay Queen izina rikomeje guca ibintu mu banyarwandakazi ni muntu ki?[SOBANUKIRWA]

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Amateka agaragaza ko ‘Slay Queen’ ari ijambo ryatangiye gukoreshwa hambere n’uwitwa Sarah Andersen agamije kugaragaza umunyempano yiyumvagamo.

Sponsored Ad

Iri jambo bivugwa ko ryakoreshejwe bwa mbere mu rwenya rw’uwitwa Sarah Andersen. Yagize ati “Slaaaaayy Queen, slaayy!” Yagaragazaga akanyamuneza ku cyamamare yiyumvagamo.

Iki gisobanuro cyahinduye inyito, ndetse abiyita iri zina batangira no kubirisha baribyaza umusaruro, nubwo hari abukwa umunabi bakaruca bakarumira.

Mu Rwanda bamwe ntabwo barasobanukirwa! Bazi ko Slay Queen ari umukobwa usa neza ufite amafaranga kandi ukunda kuryoshya nk’uko ab’ubu babivuga.

Aba-Slay Queen ni bantu ki?

‘Slay Queen’ ni ijambo rimaze kumvikana mu matwi ya benshi. Mu Rwanda ryatangiye kugira ubukana mu 2017. Abarikoresha baba baninura abakobwa birirwa ku mbuga nkoranyambaga bacugusa amabuno. Abenshi muri bo nta kazi kazwi bagira ariko bagahora mu bagaragaza ko bafite agatubutse ku mufuka.

Ubwiza bagaragariza umuhisi n’umugenzi unyura ku mbuga nkoranyambaga akenshi buhuzwa no kurembuza amafaranga yo mu buriri bahabwa n’abafite agatubutse. Mu yandi magambo, abitwa Slay Queen babona amafaranga bayakesha ibikorwa byo gusambana.

Abasobanura ‘Slay Queen’ bashimangira ko ari inkumi zidatana no kugaragaza imiterere y’imibiri yazo, aho zisohokera, imyambarire igezweho, amafunguro akunzwe, imodoka nziza n’ibindi zikoresheje imbuga nkoranyambaga. Ni nk’ipata n’urugi, ntibitana.

Ba ‘Slay Queen’, ni abanyabirori! Ahari umuziki hose urahabasanga kandi bakarangwa n’imyambarire yihariye. Ni bo usangana imyambaro igezweho ku isoko, urukweto rwiza, amavuta ahumura neza n’isakoshi nziza. Ubuzima bwabo bwose babukubira mu mafoto asakazwa ku karubanda.

Muri make batuye ku mbuga nkoranyambaga kuko abenshi basangiza Isi ibikubiye mu buzima bwabo umunsi ku munsi.

Bakunda gusohokera mu tubari tugezweho bafite gahunda yo kwiyereka abanyemari bahasohokera kugira ngo babaryoshyaryoshye babarye utwabo.

Inkoranyamagambo ya Urban Dictionnary igaragaza ko Slay Queen ari umukobwa utajya akundana cyangwa agendana n’abasore batifite kandi akamara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga nka Snapchat na Instagram yiyerekana.

Akenshi kuri izi mbuga bigaragaza nk’ababayeho mu buzima bwa gikire urebye nka telefoni baba batunze cyangwa imyambaro yabo, nyamara wakurikirana neza ugasaga ntacyo batunze, ibyo bafite babikomora ku baherwe bahorana.

Hari n’abongeraho ko aba bakobwa [Slay Queens] baba bafite ubwenge hafi ya ntabwo kuko abakandagiye mu ishuri wababarira ku mitwe y’intoki n’abarigiyemo ugasanga nta buhanga buhambaye bavanyemo cyangwa barayasubitse.

Ibitekerezo

  • Ibi nabyo ni ibiranga iminsi y’imperuka ivugwa muli bible.Ubwiza n’Ubuto (youth) bakoresha ngo abakire basambane nabo,ni ubusa.Ejo bazasaza hekugira uwongera kubareba.Umubwiriza 12:1,hasaba abantu bakiri bato "gushaka Imana",aho kwiyandarika mu busambanyi.Imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Birababaje kubona abantu batuye isi hafi ya bose bakora ibyo itubuza.Bibagirwa ko mu gihe cya Nowa,Imana yigeze kurimbura abantu bose bali batuye isi,igasigaza abantu 8 gusa bumviraga Imana.

    Amakuru meza muduhaye.
    Merci beaucoup 🌹🌹🌹💕

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa