skol
fortebet

Snoop Dogg yiyise umugabo ukurura abagore ku isi kurusha abandi

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuraperi w’icyamamare mu njyana ya HipHOP ku Isi , Snoop Dogg, yiyise umugabo ukurura abagore ku Isikurusha abandi nyuma y’aho John Legend ahawe uyu mwana n’ikinyamakuru cya People.

Sponsored Ad

Uyu muraperi yahinduye ifoto yasohowe n’ikinyamakuru People Magazine iriho John Legend nk’umugabo watowe ukurura abagore kurusha abandi ku Isi , arayihindura yishyiraho abisangiza abamukurikira kuri Instgram.

Mu Cyumweru gishize ni bwo umuririmbyi w’ikirangirire John Legend, yatangajwe nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi bose batuye ku Isi y’abazima mu mwaka 2019 n ‘ umwanya yari asimbuyeho Edlis Elba.

Kugeza ubu ntabwo birasobanuka neza niba ibi Snoop yabikoze akomeje cyangwa se niba yashakaga gusetsa abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. gusa we mu kubisangiza abantu yanditse agira ati “Murakoze !” ashyiraho n’utumenyetso(Imoji) duseka.

Ikinyamakuru cya People cyatangiye gukora urutonde rw’abagabo bakurura abagore kurusha abandi mu 1985 hatorwa umukinnyi wa filime Mel Gibson. Mu gutoranya uyu mugabo hagenderwa ku bintu bitandukanye birimo uko agaragara ku mubiri ariko na none ibijyanye n’imyitwarire ye n’imico nabyo bihabwa umwanya munini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa