skol
fortebet

Sobanukirwa impamvu uwakoze filimi ya Titanic yari agiye kwiyahura ubwo yari arimo kuyikora [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Hashize imyaka igera kuri 21 filime ya Titanic isohotse, nyamara nubwo benshi mwayibonye kandi mukayikunda cyane, mu itegurwa n’ikorwa ryayo habayemo ibintu byinshi bidasanzwe bamwe batamenye.

Sponsored Ad


Dore urutonde rw’ibintu 10 wamenya ku ifatwa rya ‘Titanic’

1. Mu mwaka wa 1996, Kate Winslet yari ataragaragaza impano ye. Byabaye ngombwa ko ahamagara David Cameron wayitunganyaga(Director) kugira ngo amwemeze ko ashoboye, ashaka nimero ye yihariye maze amuhamagara amubwira ko ‘Rose’ ari we ntawundi. Yaramubwiye ati “Ngomba gukina uriya mwanya. Ninjye Rose, waba uri umusazi uramutse atampaye aya mahirwe.”

Ibi byatumye David amuha amahirwe yo gukora ikizamini(casting) hanyuma ahita anatsindira gukina ari Rosa maze ahita yoherereza David indabo z’amaroza zikurikiwe n’ubutumwa bugira bute “ Biturutse ku iroza ryanyu”.

2. Kate Winslet yujuje imyaka 21 barimo gukina agace k’urupfu rwa Jack. “Twari turyamye kuri radeau(akantu kameze nk’ubwato bukoze mu biti bihambiranye) maze ndavuga ngo ‘He, Leo, uyu munsi ni isabukuru yanjye’ hanyuma aransubiza ati ‘Ni byiza cyane ariko nta kintu bimbwiye mu by’ukuri’ ”

3. Leonardo DiCaprio ntiyashakaga gukina ari Jack. James Cameron avuga ko yibuka neza ubwo yakoraga ikizamini cye cya mbere, Cameron ati “Yabanje kwanga gusoma agace yakinanaga na Kate ndetse nyuma agasomye atangira kubivanga, birananira kugira icyo nkora ngo agaruke mu mukino neza. Gusa nyuma naje kubona igisa n’umuseke utambitse ukamurikira ishyamba.”

4.Ubundi uwitwa Matthew McConaughey ni we wagombaga gukina ari Jack ariko David Cameron ashimangira ko DiCaprio ari we mwiza.

5. Agace ka mbere Kate yakinanye na DiCaprio muri Titanic, kari agace kagaragaramo Rose yambariye ubusa Jack, yambaye gusa umukufi witwa ‘Coeur de l’ocean’.

6. Muribuka umukobwa uba witwa Cora ubyinana na Jack bari mu gace ka 3 k’ubu bwato? Buriya uriya mwana yagombaga gukinwa na Lindsay Lohan ariko imisatsi ye ngo yibutsaga iya Rosa na nyina bituma yimwa uyu mwanya uhabwa Alex Owens.

7. Titanic yamaze igihe kinini muri sinema bituma na filime ubwayo isohoka casete yayo ikiriyo. Nibwo bwa mbere byari bibaye.

8. Robert De Niro niwe wagombaga gukina ari Capitaine Smith ariko abyanga ku munota wa nyuma kubera indwara yo mu nda, bituma uyu mwanya uhabwa Bernard Hill.

9. Aka gace kagaragaramo Jack n’inshuti ye hanyuma akurira ku bwato agasakuza ati “I’am the king of the world” cyangwa se ngo “Ndi umwami w’isi” , burya ntikari kanditse muri filime ahubwo ni Leonardo DiCaprio wagahimbiye hariya. Iyi nteruro ye ikaba ari imwe mu zigize urutonde rw’amagambo 100 yavugiwe muri filime afatwa nk’ay’ibihe byose (100 Greatest Movie Quotes Of All Time) muri ’American Film Institute’.

10. Ikinwa rya filime ya Titanic ryari rigoye cyane ku buryo na James Cameron yashatse kwiyahura. Iyi filime yari ihenze ku rwego rwo hejuru muri icyo gihe ku buryo benshi bumvaga ko bigoranye ko yagera ku gaciro k’amafaranga itangwaho.

Ikinyamakuru gikomeye cyitwa Variety cyari cyarakoze agace kayihariwe kitwa ‘Titanic Watch’ aho bakundaga kuyivuga nka filime itazagira aho igera(flop). Byageze n’aho David Cameron afata urwembe arushyira kuri mudasobwa yatunganyirizagaho amashusho hanyuma yandikaho ati “Uru nzarukoresha filime niba mbi” Yaravuze ati “Iyo abantu bose bagutakarije icyizere, biragorana cyane ko nawe wacyigirira. Gusa narebaga amashusho nkababwira ko mbona dufite filime nziza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa