skol
fortebet

Social Mula yahamije ko yibarutse imfura ku mugore atifuza gutangaza

Yanditswe: Sunday 23, Jul 2017

Sponsored Ad

Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula yatangaje ko yamaze kwibaruka imfura ye ku mukobwa bamaze igihe gito bakundana. Uyu muhanzi yakunze kumvikana kenshi mu itangazamakuru adashaka kugira icyo avuga ku mubano we n’uyu mukobwa.
Mula yatangarije Inyarwanda ducyesha iyi nkuru ko yibarutse umwana w’umuhungu ariko yirinda gutangaza nyina w’umwana we.Amafoto yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambaga yagiye agaragaza Social ari mu bihe byiza na Uwase Nailla ari nawe bivugwa ko babyaranye.
Yagize (...)

Yagize ati "Nabihakana gute se petit yaravutse!, ni byo rwose njye narabyaye imfura yanjye, ese buriya ni ikosa ra? Ni byo rwose ni uko abantu babigira ibintu bya hatari.”

Ngo yibarutse imfura ye tariki 17 Nyakanga 2017.Yanavuze ko imfura ye yamaze kuyiha izina rya Owen ariko andi mazina avuga ko azayatangaza nibamara kumwita, ati ‘Ubu nsigaye ndi papa Owen’

Uyu muhanzi uherutse muri Guma Guma ya 2017 yirinze gutangaza uwo babyaranye avuga ko atari ngombwa ku mushyira mu itangazamakuru.Ngo uwo abantu bacyeka bishoboka ko yaba atariwe babyaranye.

Nailla yakundanye na Social yiga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye
Urukundo rwa Social na Nailla rwagiye ruvugwa cyane ariko ugasanga ba nyiri ubwite ntacyo bashaka kubitangaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa