skol
fortebet

Social Mula yagize icyo avuga ku ndirimbo ye ‘Ma Vie’ bivugwa ko yashishuye umuhanzikazi Simi

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Social Mula yavuze ko abantu bavuga ko yashishuye indirimbo ye ‘Ma Vie’ kuri ‘Smile For Me’ ya Simi ko babeshya kandi ko iriya ndirimbo ari umwimerere we.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane nibwo umuhanzi Social Mula yashyize hanze indirimbo ye yise Ma Vie ikubiyemo amagambo y’urukundo atangira agira ati “Mbeshya niba ukuri kwawe kwanshengura umutima, disi ndirimbira n’ubwo ijwi ryawe ryaba ari Younger, gumana nanjye n’iyo waba ufite aho kujya…!” aho benshi bamwe bahise bavuga ko iyi ndirimbo yakoze ibyo bita kuyisobanura mu Kinyarwanda agendeye kuyitwa ‘Smile For Me’ y’umuhanzikazi Simi.

Mu kiganiro UMURYANGO twagiranye na Social Mula ku murongo wa Telefone yatubwiye ko abantu bavuga ibyo abazi neza ari bamwe mu bantu bashaka kudindiza iterambere ry’umuziki nyarwanda kuko indirimbo z’urukundo aho ziva zikagera ko zifite amagambo ameze kimwe ati [“ Ijambo ndagukunda warishishura mu buhe buryo koko? Ko abahanzi bose barikoresha?”] yakomeje avuga ko ibyo yakoze Atari ugushishura kandi iriya ndirimbo ari umwimerere we bwite idafite aho ihuriye n’iyumuhanzikazi Simi .

Yakomeje avuga ko abantu igihe cyose bavuga ibyo bashaka gusa icyo bagomba kumenya nuko indirimbo ye nahantu na hamwe ihuriye niya Simi nkuko bikomeje guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga ,aboneraho kubwira abafana be ko ibyiza byo abafitiye ari byinshi ko mu gihe cya vuba agiye gushyira hanze Album ye y’indirimbo.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA SOCIAL MULA:

REBA INDIRIMBO BIVUGWA KO YASOBANUYE MU KINYARWANDA:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa