skol
fortebet

Social Mula yatunguye abatari bake ubwo yihakanaga uwamufashaga mu by’umuziki we[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda, Social Mula , yatangaje abatari bacye bakurikirana ibya muzika cyane, ubwo yavugaga ko uwo benshi bari bazi nk’umujyanama we, Twahirwa Theo (Dj Theo ) ngo atigeze aba umujyanama we ahubwo ari inshuti ye bisanzwe.

Sponsored Ad

Social Mula, ahamya ko amaze imyaka myinshi abana na Dj Theo nk’abashuti, ngo ahanini byaturutse ubwo Social Mula yari mu maboko ya Decent Entertainment ya Muyoboke Alex, muri ibyo bihe na Dj Theo yakoranaga bya hafi na Muyoboke wari umujyanama wa Social Mula kuva 2013 kugeza 2015.

Nk’uko bamwe bari baziko ko Theo ari umujyanama we, Uyu musore Social Mula yavuze ko aheruka gukorana na Twahirwa Theo warebereraga inyungu ze mu muziki kera cyane.

Mu magambo ye ati “Twahirwa Theo duheruka gukorana ubwo yari ari muri kompanyi twari dufitanye amasezerano njye nayo rero ntabwo tugikorana urumva ko ntari gukomeza gukorana nawe. Tubana nk’inshuti ubu ntabwo akiri umujyanama wanjye. Hashize imyaka ibiri dutandukanye. Twakoranaga agikorana na Muyoboke muri Decent Entertainment.”

Uyu muhanzi avuga ko itandukaniro riri hagati yo gufashwa n’ubujyanama no kwikorana ari uko umuntu ahumuka agatangira kwitekerereza kandi bikaba bishobora gutuma hari aho yigeza.

Ati “Itandukaniro rya Social Mula wafashwaga n’abajyanama n’uwikorana, ni aho maze kugera. Umwarimu ntabwo yahora akwigisha nawe uba ukwiriye gukura ukigisha abandi.

Social Mula yinjiye muri Decent Entertainment mu mwaka wa 2013 aza gusezera muri 2015 atandukana na Muyoboke Alex wakoranaga bya hafi na Dj Theo. Nyuma Social Mula yakomeje kuba hamwe na Dj Theo wari waramaze gutandukana na Muyoboke bityo bamwe batangira gutekereza ko uyu mugabo yegukanye Social Mula. Haciyeho imyaka myinshi benshi bazi ko DJ Theo ari we mujyanama wa Social Mula.

Dj Theo wari uzwiho kuba ariwe ufasha Social Mula mu muziki we

Umukunzi wa Muzika, Manzi papito waganiriye na Hillywood yahamijeko kuva 2013 yari azi ko Social Mula afite umujyanama Dj Theo , dore ko yababonanye kenshi cyane ari na Dj Theo wamushakiraga ibiraka mu tubari akaba ariwe wanishyurwaga, agakomeza avuga ko atunguwe cyane no kumva ayo makuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa