skol
fortebet

Souke ndetse na Siriki bakunzwe kubera urwenya rwabo bagiye kuza mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Abanyarwenya 2 aribo Siriki na Souke bagiye gutaramira abanyarwanda mu iserukiramuco ryo gusetsa rizatangira kuva taliki ya 22 Nyakanga2018. Rikarangira taliki ya 29 Nyakanga 2018.

Sponsored Ad

Siriki na Souke ni abasore bakunzwe n’abanyarwanda mu myaka yahise aho ubusanzwe bakina imikino ikubiyemo ubuzima bwa buri munsi abantu birirwamo gusa bo bagashyiramo gusetsa bitewe n’ibikorwa bakora ndetse n’uburyo bambara.

Ubusanzwe bano bagabo uko ari babiri bakomoka mu gihugu cya Burkina Faso aho ku isi bazwi mu mikino yo gusetsa ukunze kunyuzwa kuri Televiziyo zikomeye zirimoo TV5 Monde ndetse n’izindi.

Aba banyarwenya mu minsi yashyize bakoreye ibitaramo ku mugabane wa Afurika aho icyo gihe banyuze mu Rwanda , nyuma yuko bakubutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu bitaramo bari bahafite . Mu kiganiro n’abanyamakuru batangaje ko ari inshuro ya mbere bageze mu Rwanda ndetse ko bari kurebera hamwe uko bategurira igitaramo mu Rwanda kandi bazi neza ko bahafite abakunzi.

Biteganyijwe ko Iri serukiramuco rizitabirwa na Siriki ndetse na Souke rizatangira tariki 22 rigeze 29 Nyakanga 2018 icyakora aba bagabo bakaba bazagera mu Rwanda hagati ya taliki 25 ndetse na 26 Nyakanga 2018 bagataramira i Kigali tariki 29 Nyakanga 2018. Umunsi wahariwe urwenya ruri mu rurimi rw’igifaransa mu gihe tariki 28 Nyakanga 2018 bwo abakunzi b’urwenya ruri mu Cyongereza aribwo bazaryoherwa n’abandi banyarwenya bakomeye barimo numugabo uherutse kwitabira Britain Got Talent witwa Daliso Chaponda.

Bamwe mu banyarwenya bazitabira iri serukiramuco harimo Clapton Kibonke, Divin, Joshua, Michael, Nkusi Arthur, Julius Chita bo mu Rwanda ndetse nabandi barimo Siriki na Souke, kimwe nabandi benshi nk’uko bagaragara ku rutonde rwashyizwe hanze n’abateguye iri serukiramuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa