skol
fortebet

St Valentin isize Nizzo ahishuriye umukunzi we ibanga atigeze amubwira-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhamed wamamaye muri muzika nka Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys; usanzwe ukundana byeruye na Umulisa Yvette kuri St Valentin yamubwiye ibanga riruta irindi mu rukundo, aho yamuhamirije ko yamukunze urudasaza.
Yvette yageze i Kigali tariki 12 Mutarama 2017 , hari nyuma y’igihe kirekire Nizzo atabonana n’umukunzi we mu buryo bw’imbonankubone. Yongeye gusubirana ibyishimo yaherukaga mu ntangiriro z’umwaka ushize.
Nizzo yavuzwe kuba mu rukundo na Yvette nyuma y’uko (...)

Sponsored Ad

Nshimiyimana Muhamed wamamaye muri muzika nka Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys; usanzwe ukundana byeruye na Umulisa Yvette kuri St Valentin yamubwiye ibanga riruta irindi mu rukundo, aho yamuhamirije ko yamukunze urudasaza.

Yvette yageze i Kigali tariki 12 Mutarama 2017 , hari nyuma y’igihe kirekire Nizzo atabonana n’umukunzi we mu buryo bw’imbonankubone. Yongeye gusubirana ibyishimo yaherukaga mu ntangiriro z’umwaka ushize.

Nizzo yavuzwe kuba mu rukundo na Yvette nyuma y’uko atandukanye na Anitha Pendo [Umunyamakuru akaba n’umu Dj] nawe wamaze kwibonera umukunzi witwa Ndanda Alphonse wabaye umuzamu w’amakipe atandukanye, Rayon Sports, Mukuru Vs ndetse na AS Kigali arimo ubu.

Ku munsi w’abakundanye uzwi nka St Valentin wizihizwa buri mwaka tariki ya 14 Gashyantare, usize Nizzo ashimangiye ko ari mu rukundo rw’ubuziraherezo na Umulisa Yvette usanzwe ari umunyeshuli mu gihugu cy’U Bushimwa.

Nizzo ubarizwa muri Urban Boys banaherutse gushyira hanze indirimbo bise ’Adam na Eva’ yashyize amafoto menshi ku rukuta rwe rwa Instagram ari nako yandikaho amagambo aryoheye amatwi abwira umukunzi we ko atazigera amusiga.

Uyu muririmbyi yanditse avuga ko ari mu rukundo rudasaza rudateze guhungabanywa n’imiyaga. Yagize ati " Ndi mu rukundo rw’ubuziraherezo nawe, kuva ubu kugeza iteka ryose."

Arongera ati " Nkwifurije umunsi mwiza w’abakundanye mukunzi we...Ndagukunda, buri gihe numva ndi uw’agaciro kuri wowe ndetse numva hari icyo nkugomba."

Nizzo yatangiye cyane kugaragarana n’uyu mukobwa avuga ko yihebeye nyuma ya 2011 hashize igihe gito atandukanye na Anita Pendo. Mbere y’umubano we na Anita, Nizzo yabanje gukundana by’igihe kirekire na Sacha Kat.

Muri Mutarama uyu mwaka, Nizzo na Yvette bihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru nyuma y’inkuru yasohotse ivuga ko Nizzo yaba yarateye inda umukunzi we.

Abavugaga ibi bashingira ku kuba uyu mukobwa agaragara nk’umuntu ubyibushye ari nacyo kimenyetso bamwe batanga.

Icyo gihe Nizzo yavuze ko ataribyo, Nizzo aseka cyane ati ” Nanjye narabyumvise, numvise hari radiyo ibivuga gusa birasekeje none se ko yaje tariki 12 Mutarama 2017 ubu koko inda y’iminsi itatu yaba ikuze gute? Umwana yaribyibuhiye ameze neza yarabyibushye ariko inda yo rwose ntayo.”

Nizzo yongeye gushimangira urwo yakunze Yvette


Wari umunsi w’ibyishimo kuri bo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa