skol
fortebet

Super Manager yavuze amagambo akomeye kuri Miss Aurore Kayibanda wamaze gutandukana n’umugabo

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Nyuma yaho Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yemeje ko urukundo rwe na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata rwamaze kugera ku ndunduro, Super Manager yamubwiye ko atakagombye kumena amabanga yurugo rwabo ngo abijyane mu itangazamakuru.

Sponsored Ad

Mu kiganiro the Choice live , Super Manager ukunze kuvuga ibintu yabigize urwenya, yasabwe kugira icyo avuga kuri iyi couple yakanyujijeho, gusa bikaza kurangira batandukanye,maze abanza kubahumuriza ,avuga ko bihangana kuko ntakundi byari kumera ,ati:”niko zubakwa ntakundi ,bihangane”.

Super Manager yakomeje avuga ko bitari ngombwa ko iby’urugo rwabo babishyira mu itangazamakuru. Ati:”ubundi simba nshaka kuvuga ku by’urugo rw’abandi,ariko njyewe mbona bitari bikwiye ko uriya Aurore abishyira hanze,hari ibintu byo mu ngo ndani tudakwiye kuvuga rwose.Buriya bari kumubaza ntagire icyo abitangazaho”.

Kayibanda Umutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yemeje ko umubano we na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata wakendereye nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana.

Kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy kuri Instagram,nibwo Mutesi Aurore Kayibanda yabajijwe niba ibimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye ka Egide ari byo, avuga ko ari byo.

Yavuze ko nta bintu byinshi yabitangazaho uretse kuba barananiwe guhuza umwe agahitamo inzira ye n’undi iye.

Uyu mukobwa wari umaze iminsi yirinda kuvuga kuri uru rukundo rwe na Mbabazi byavugwaga ko rwakendereye kera bakabigira ibanga yeruye yemeza ko batandukanye buri wese aca ukwe.

Miss Aurore yagize ati “Ukuri guhari twaratandukanye, urugendo rwacu rwageze ku iherezo. Ndumva ari icyo cyonyine nabivugaho.”

Yavuze ko yitegura kwandika igitabo kivuga birambuye ku rukundo rwe, ari nabwo abantu benshi bazamenyera ukuri. Ati “Reka nzandike igitabo nshyiremo ‘details’ zose. Nigisohoka nzababwira.” Umunyamakuru ati ’ufite gahunda yo kwandika igitabo kuri ibyo’, undi ati “Yego.”

Hari amakuru avuga ko urukundo rw’aba bombi rwajemo rushorera kubera ko uyu Mbabazi yasohokanye n’undi mukobwa muri Jamaica,Aurore akabimenya bikamurakaza cyane.

Si ubwa mbere umubano wa Aurore n’umugabo we Egide wari ujemo agatotsi kuko no muri 2018, nyuma gato y’ubukwe bwabo nabwo baje gushwana aho buri umwe n’ubundi yari yaretse gukurikira undi kuri Instagram gusa baza kongera gusubirana.

Mutesi Kayibanda Aurore na Mbabazi Egide bahuye bwa mbere muri 2006 bahuriye mu kirori cy’isabukuru,baravugana kugeza ubwo bose bagiye USA batangira gukundana.Bari bamaze imyaka 15 bamenyanye.

Uyu mukobwa avuga ko kimwe mu byatumye amarangamutima ye yose ayerekeza kuri Egide ari uko ari umusore usetsa kandi ko atabikoze rimwe cyangwa kabiri igihe yamuteretaga ahubwo ko ari ibintu akora buri gihe.

Tariki 29 Nyakanga 2018, ni bwo Miss Mutesi Aurore yahanye isezerano ryo kuzabana nk’indahemuka imbere y’amategeko n’umukunzi we Mbabazi Egide. Ni mu muhango wabereye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Hari hashize amezi atanu, uyu musore amwambitse impeta ishimangira urukundo rwabo. Ni mu muhango wabereye muri Pariki ya Gradn Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa