skol
fortebet

Taliki ya 1 Ukwakira ni umunsi ukomeye kuri njyewe ubugira kabiri - Butera Knowless

Yanditswe: Thursday 01, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Italiki ya 1 Ukwakira Abanyarwanda baba bizihiza umunsi mukuru wo gukunda Igihugu. kuri Butera Knowless ho biba ari akarusho ngo kuko ari nayo taliki yavutseho. Ibyo byatumye agira ubutumwa agenera ababohoye u Rwanda.

Sponsored Ad

Knowless yavutse taliki ya 1 Ukwakira 1990. Avukira mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, kuririmba yabitangiye mu mwaka wa 2011

Uyu munsi Abanyarwanda bizihiza umunsi wo gukunda Igihugu, kuri Knowless ngo ni ibirori bibiri kuko aba yizihiza n’isabukuru y’amavuko.

Knowless yavuze ko ashimira Imana yatumye agera ku Isi ngo iyi taliki aba ari iy’amateka kuri we ndetse no ku gihugu cye.

Ati “Kuri njyewe ni umunsi nishimira, Imana yatumye ngera hano ku Isi ni n’umunsi ufite amateka ku gihugu cyacu, ni umunsi uba ukomeye kuri njyewe ubugira kabiri.”

Knowless yagize n’ubutumwa agenera ingabo zari iza APR zagaragaje ubutwari zikabasha kubohora igihugu.

Ati “Ikintu nazivugaho ni uko tubashimira nk’Abanyarwanda kubera ko bongeye kuduha igihugu tubona amahoro turibohora. Ubu Umunyarwanda aho ari yumva atekanye.

Ikindi nabashima ku butwari bahora bagaragaza kugira ngo tube dutekanye umuntu agenda amasaha yose y’umunsi nta kimuhungabanya.”

Ku ruhande rw’umuziki Knowless yavuze ko azasohora indirimbo nshya yise ‘Yuda’ ngo abakunzi be izabageraho ku wa kane w’iki cyumweru.

Inkuru ya Muhire Jason yo kuwa 03/10/2018

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa