startimes

Tanasha agiye kurega umunyamakuru wigize Papa w’umwana yabyaranye na Diamond

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 May 2020 Yasuwe: 2748

Hari amakuru arimo kuvuga ko umuhanzikazi Tanasha Donna agiye kujyana mu nkiko umunyamakuru wo muri Tanzanie uheruka kuvuga ko ariwe mubyeyi wa Junior Naseeb umwana w’umuhungu aheruka kubyarana na Diamond Platnumz bagahita batandukana.



Tanasha Donna umubyeyi w’umwana umwe avuga hakwiye gukoreshwa ibizamini bagapima mu by’ukuri niba DNA uyu mwana Junior azihuza na Diamond Platnumz bityo umunyamakuru witwa Mwijaku uvuga ko yabyaye uyu mwana wa kane wa Diamond Platnumz akabasha kwemezwa ko ibyo avuga atari ukuri ahubwo se w’umwana ari usanzwe azwi na benshi ko ariwe wamubyaye.

Mwijaku asanzwe ari umunyamakuru ukomeye kuri imwe mu ma Television akomeye yo mu gihugu cya Tanzanie gusa ntabwo avuga igihe yaba yararyamaniye na Tanasha Donna kugirango avuge ko ariwe wabyaye Junior mu gihe hashize igihe kinini umwana avutse kandi bizwi na rubanda ko ari umwana wavutse hagati y’icyamamare mu njyana ya Bongo Flava witwa Diamond Platnumz ndetse n’uwahoze ari umunyamakuru ubu wahindutse umuhanzi Tanasha Donna.

Junior Naseeb yavutse mu mpera z’umwaka wa 2019 ndetse biza kumenywa na benshi ko papa we ari umuhanzi Diamond Platnumz ndetse icyo gihe ntabwo uyumunyamakuru yigeze avuga ko ariwe w’umwana. Ku munsi w’ejo nibwo Tanasha yari yashyize hanze ifoto y’umwana we Junior Naseeb yerekana uko amaze kungana .

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diamond yamaze kubona umukunzi mushya bitegura kurushingana

Nyuma y’amezi agera kuri atanu yari amaze atandukanye na Tanasha Donna...
15 July 2020 Yasuwe: 1086 0

Umusore mwiza udafite amafaranga ntacyo avuze-Ibitekerezo by’abakobwa bo mu...

Muri iyi minsi abakobwa bakunze gushinjwa n’abasore gukunda abagabo bubatse...
14 July 2020 Yasuwe: 3872 0

Miss Teta Sandra nyuma yo kubyarira umuhanzi Weasel,yinjiye no mu...

Miss Teta Sandra yitabiriye amarushanwa yiswe ‘Hot Mic Search’ ahatana...
14 July 2020 Yasuwe: 1884 0

Zari yakuye mu rujijo abibazaga aho yakuye imodoka y’igitangaza aherutse...

Zari Hassan, umugore w’umucuruzi ukomoka muri Uganda ariko akaba yibera muri...
13 July 2020 Yasuwe: 6721 1

Ese Umusore aba akeneye gukorana imibonano mpuzabitsina gusa? Yvette wo...

Mu muco nyarwanda bizwiko umukobwa ari nk’amata adasogongerwa, gusa...
13 July 2020 Yasuwe: 3685 1

Abantu benshi batunguwe no kubona abakeba ’Diamond na Ali Kiba’ ku rubyiniro...

Diamond Platnumz na Ali Kiba, ibyamamare mu muziki mu gihugu cya Tanzania...
12 July 2020 Yasuwe: 2767 0