skol
fortebet

Tanasha bamuhatiye gusobanura umubano we n’umunyamakuru Jamal[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Tanasha Donna ku nshuro ya mbere yatangaje amakuru arambuye ku mibanire myiza ari kugirana n’umunyamakuru wa KTN, Jamal Gaddafi, nyuma yo kugaragara kenshi bari hamwe.

Sponsored Ad

Aganira na Mzazi Willy Tuva, Madamu Donna yavuze ko Jamal ari mu ikipe ye afite inshingano zo kuyobora ibintu byinshi. Yongeyeho ko uyu munyamakuru wa TV ameze nk’umuvandimwe kuri we kandi amwubaha cyane. Tanasha Donna yisobanura yagize ati:

Jamal ari mu ikipe yanjye, mfite ikipe nto cyane kandi twese dukora cyane. Jamal nawe afasha gucunga bike mu bintu byanjye. Turi itsinda rimwe gusa rifite inzozi imwe. Jamal ni murumuna wanjye, nzi mushiki we kandi afite umugore mwiza cyane kandi umwana mwiza afite neza, kandi ndabubaha byimazeyo.

Jamal ni musaza wanjye gusa, ni umuryango wanjye kandi nawe yabajijwe iki kibazo kandi yasobanuye neza ko turi ikipe gusa kandi turi abahanga cyane, ariko buri gihe abantu btibabura ikintu cyo kuvuga, mu bintu byose.

Ku rundi ruhande, Tanasha wahoze ari umunyamakuru wa radiyo NRG yatangaje ko afite intege nke zo gukabya. ko guhagarika gukurikira umuryango wa WCB ari inzira nziza ye yo kwirinda guhora yibuka ugutandukana kwe na Diamond.

Yongeyeho kandi ko kuri ubu afitanye umubano mwiza na Papa w’umwana we diamond Platnumz, kuko bafatanije nk’ababyeyi kugira ngo Naseeb Junior ahabwe Uurukundo ruhamye rw’ababyeyi. Ati:

Urabizi ubwo navaga muri ubwo bucuti, urabizi ko ngira intege nke, gukabiriza ibintu ni imwe muntege nke zanjye. Numvaga nk’ubu kuko mba ndi kuri Instagram no ku zindi mbuga nkoranyambaga kandi aricyo kimfasha kuronka ibiceri byanjye, kandi numvaga ngoba kuzimaraho igihe cyanjye kinini, kandi niba nkurikira bariya bantu bose byari guhora burigihe binyibutsa ibyo nanyuzemo.

Kuri ubu narakize kandi njye na se w’umuhungu wanjye tumeze neza, turavugana nta kibazo. Ntabwo turi abanzi, turavugana ku bw’umuhungu wacu kandi ndamwubaha cyane nabantu bose bakorana, ariko muri cya gihe cyihariye, uziko iyo uhuye n’ikibazo urimo gutandukana, uba uri mu kababaro, numvise ko kutabakurikira bizamfasha koroshya ububabare bimfasha kwibagirwa ibyabaye.

Tanasha Donna afitanye umubano mwiza na Papa w’umwana we diamond Platnumz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa