skol
fortebet

Tanasha Donna n’uburakari bwinshi yibasiye abafana binjiriye ibirori bye bagasangiza amashusho ye ku mbuga

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi wo muri Kenya akaba n’uwahoze ari umunyamakuru wa radiyo NRG, Tanasha Donna Oketch, yamaganye abafana bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye, gusa kugira ngo bafate amashusho maze basangize n’abanditsi bo ku mbuga.

Sponsored Ad

Muri videwo yagiye hanze, nyina w’umwana umwe, Tanasha Donna, yasobanuye ko yateguye ibirori bito ku nshuti n’umuryango we ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 amaze avutse, ubwo abafana bigaragazaga batatumiwe.

Mu gihe bamuhoberaga bitwaza ko bari kumwifuriza isabukuru nziza, ni nako bafataga amashusho basangije abanyarubuga, bavuga ko nta bantu benshi bitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko.

N’uburakari bwinshi, Tanasha Donna yibaza aho iyi si igana, avuga ko azi umuntu wafashe amashusho akayasangiza abanyarubuga. Ati:

Nateguye ikintu cyimbitse cyane hagati y’inshuti n’umuryango gusa kugirango twirire inyama tunanywe, rwose sinagerageje kubijyamo cyane byose kuko nari nzi ko uyumunsi mfite ikindi kirori cyanteguriwe kandi ngiye kukijyamo nonaha. Ibyo ari byo byose, mu magambo macye, hari abapfu bamwe batatumiwe bahitamo kwigaragaza, sinigeze mpura nabo mubuzima bwanjye, bitwaza ko bashaka kwifotozanya nanjye kandi banyifuriza isabukuru nziza, ariko bakora iki inyuma yanjye? Baragerageza kumfata amashusho mu bihe byiza hamwe nabantu banjye ku munsi w’amavuko. Kubera ko bakunda ibiryoha hanyuma bakayokereza kubanyarubuga. Iyi si iragana he?

Muyindi nyandiko, Tanasha yavuze ko byaba byiza abantu bamenye gutekereza kubucuruzi bwabo bakamenya ibibareba, ntibivangemu bibazo by’abandi. Yongeyeho ko yerekana gusa ibyo ashobora kugumisha ku mbuga nkoranyambaga, ati:

Icyo nshaka kubabwira muri iyi nkuru ni, Menya ibyawe bwite. reka kwivanga mu bitakureba… kandi ubimenye…. Ibintu byose nerekanye, NSHOBORA KUBIKOMEZA! Ibyo ntashobora byose, ntabwo nzabyerekana. Ntiwigaragaza mu bantu bahuye ku giti cyabo, utegereje ibirori byiza by’isabukuru y’amavuko, UTATUMIWE, guhiga abantu no kubafata amashusho mu bihe byiza ku munsi wabo! Uteye isoni wa mugore we! Nzagushakishs kandi nzakubona wa kigwari we !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa