skol
fortebet

Tanasha Donna yasubije Zari wise umukunzi we Diamond injiji

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna yabwiye Zari watutse umugabo we ko ari injiji ko atata umwanya amusubiza kuko ngo atamuzi ndetse batarahura.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Zari avuze ko Diamond ari ikigoryi ndetse n’abizera amagambo ye ari ibigoryi nkawe,Tanasha Donna yavuze ko we ntacyo aricyo ku buryo yakwandagaza undi mugore batanaziranye.

Yagize ati “Mwese murabizi ko ntajya mfa kuvuga kereka iyo biri ngombwa.Ntabwo ndi mu bintu bye [Zari],none nakora iki?.Mumbabarire ntabwo navuga ibintu bibi ku muntu ntazi.Njye nshyigikira ukuri.Sinshobora kubahuka umugore ntazi ndetse ntarahura nawe na rimwe.Nta mpamvu nimwe yo kwangana mfite.Ntacyo ndicyo ku buryo nakubahuka undi mugore.Nyakubahwa,gicucu.”

Ku munsi w’ejo nibwo Zari yasubije Diamond wavuze ko yamuciye inyuma asambana na Peter wo muri P-square ndetse n’umusore wamukoreshaga imyitozo aho yemeje koi bi ari ibinyoma ndetse ko Diamond n’uyu mukunzi we Tanasha ari ibigoryi.

Yagize ati “Ubu umuhungu twahoze dukundana ari kubwira umukunzi we mushya ukuntu nari umugore mubi undi nawe akamugirira impuhwe ngo yabonye umutagatifu.Bombi ni injiji.”

Ibitekerezo

  • Diamond ntashobora guhinduka,uwo Tanasha ubu ntiyamenya uwo barikumwe uwo ariwe kuko akimuharaye,namara kumugira umugorewe byemewe nibwo azamenya neza uwo ariwe noneho azerekana icyo arusha abandi.namugira inama yokutihenura nokutivanga mubyabo kuko nawe haribimurindiriye.zari yarumugore ukuzi uzi ubwenge kandi ufite amafranga menshi kandi mwiza,kuba byaranze we ntacyo aricyo ngo ahindure uwo mukunzi we

    Ariko se uyu Diamond n’Inshoreke ze azavugwa kugeza ryari?Ikibabaje nuko ahanini bamuvuga mu busambanyi.Wagirango ni "IMFIZI y’umusozi".Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa