skol
fortebet

Tanasha Donna yisubiyeho yemera ko umwana we yongera gukurikira Papa we Diamond

Yanditswe: Tuesday 17, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Tanasha Donna wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz banabyaranye umwana w’umuhungu, yatunguye abakunzi be nyuma yuko bigaragaye ko yongeye gukurikira Diamond kurubuga rwa Instagram rw’umuhungu we Naseeb Jnr.

Sponsored Ad

Uru rukuta rwerekana ko kuri ubu Naseeb Jnr akurikira n’abantu batatu gusa kuri Instagram; uwo ni Tanasha Donna, Diamond Platnumz n’umuhungu wa Hamisa Mobetto Dylan.

Ibi bibaye nko guhindura umutima ku wahoze ari umunyamakuru wa Radiyo NRG, ashingiye ku kuba muri Werurwe, yarikuye kuri papa w’umwana we, Chibu Dangote nyuma yo gutandukana kwabo.

Umwirondoro wa Instagram wa Naseeb Junior wasangaga usoma ngo, “Tanasha Donna n’umuhungu wa Diamond Platnumz” ariko nyuma yo gutandukana kwe arabihindura bisigara ari, “umuhungu wa Tanasha Donna”. Kuri ubu noneho handitse ngo “Hey, izina ni Naseeb Junior, ariko urashobora kunyita NJ. 👶🏽🥰 | Yavutse ku ya 2 Ukwakira | Libra ♎️ | ”.

Ku wa gatanu ushize, papa w’umwana wa Madamu Donna, Chibu Dangote na we yatunguye benshi mu magambo yanditse ku mafoto ya Naseeb Jnr, ashingiye ku kuba mbere yari yarabujijwe kwinjira ku rukuta rw’umuhungu we.

Ku itariki ya 2 Ukwakira, ubwo Naseeb Junior yuzuzaga umwaka umwe, Donna yamusobanuye nk’ impano nziza yashoboraga gusaba, yemera ko ukuza kwe kwahinduye ibintu byinshi mu buzima bwe.

Yagaragaje ko kuba afite Junior mu buzima bwe byamwigishije kubabarira no kutagira inzika. Madamu Donna yagize ati:

Kuri uyu munsi nyine, ku ya 2 Ukwakira 2019 … Allah yampaye umugisha w’impano nziza nashoboraga gusaba … Nyuma yamasaha hafi 20 y’ibise, nyuma hafi y’amezi 11, wari ugituje cyane mu nda ya mama, ntabwo wifuzaga gusohoka, ariko mbere yuko tubimenya, waduhaye imigisha mu kuboneka kwawe kuko waje muri iyi si … Amagambo ntashobora kwerekana uburyo nishimiye kuba mama wawe, uko nishimira kukwitaho, kandi rwose ndizera ko wishimira ibirori by’isabukuru yawe uno munsi mugihe twateranye kugirango dushimire Allah ko wujuje imwaka 1 uyumunsi. Uri umunyabwenge cyane, umunyampuhwe & witaho, burigihe kumwenyura & kwishima, wanyigishije urukundo icyo aricyo, wanyigishije imbabazi, unyigisha kutagira inzika…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa