skol
fortebet

Tanasha ukundana na Diamond byagaragaye ko atwite[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyakenyakazi Tanasha Donna Oketch usanzwe ari umukunzi w’akadasohoka w’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz, yatangiye kunugwanugwaho n’abafana kuba atewe nyuma y’amashusho Diamond yagaragaje barikubyna bombi.

Sponsored Ad

Aya mashusho Diamond yagaragaje ayanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaye we n’umukunzi we bombi bari kubyina, avuga ko ari uburyo we n’umukunzi we bari mu byishimo cyangwa bari mu munezero w’indirimbo Number One uyu musore aherutse gushyira hanze igakundwa n’abatari bake.

Muri aya mashusho, biragaragara ko imiterere yo munda ya Tanasha yahindutse, kuburyo besnhi mu bakurikiranye iby’aya mashusho bamaze kwemeza ko uyu mukobwa atwite.

Ku ikubitiro uwa Mbere, wagize icyo avuga kuri aya mashusho, yanditse abaza bagenzi be niba bamaze kubona neza ko Tanasha yasamye inda.

Abandi baje bavuga ko Diamond nta mikino agira yamaze kuyimudomeka nk’uko byagiye bigarukwaho mu butumwa butandukanye. Umwe muri bo yanditse avuga ko Diamond atigeze akererwa ku mutera inda bitewe n’uburyo amuzi.

Yagize ati” Diamond ntabwo wakerewe kabisa, twishimiye kuba ugiye kubona undi mwana mu gihe gito”. Cyakoze Afurika y’Uburasirazuba yose ugiye kuzaba uyifite mu nzu yawe pee!!!! Ugiye kuba ufite abakomoka muri Kenya, Tanzania, Uganda n’ahandi n’uko cyakoze uri sekuruza w’abantu “Abraham”.

Tanasha yavuzweho kuba atwite inda ya Diamond, mu gihe ubwo we n’uyu musore batangiraga gukundana, umuryango we wamubujije kuzemera gutwita inda y’uyu musore mu gihe cyose batarakora ubukwe buhamya umubano wabo.

Taliki 14 Gashyantare 2019, Diamond n’uyu mukobwa bari batangaje ko bazakora ubukwe, birangira busubitswe bitewe na gahunda zitandukanye batanze zirimo kuba babarizwa mu madini atandukanye aho Diamond ari Umuyisilamu naho Tanasha akaba Umukiristo.

Indi mpamvu yavuzwe ni uko abari bateganyijwe gutaha ubukwe hagati y’imiryango yombi, batabashije kuboneka kubera gahunda zitandukanye bari barimo.

Zari Hassan wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz banabyaranye abana babiri, nawe ari mu bagiriye inama Tanasha yo kuba yakwirinda kwiyegurira Diamond cyane bitewe n’uko yamaze kubona ko atabasha kunyurwa n’umugore umwe mu gihe yaba yamaze kumwiha wese.

Mu gihe Tanasha yaba afite inda ya Diamond yaba yiyongereye ku bandi bakobwa uyu muhanzi yabyaranye na bo barimo Zari Hassan,Hamisa Mobetto n’abandi batamenyekanye mu bitangazamakuru nk’uko abafana babigarukaho.

Ibitekerezo

  • Reka aka gasekurume kabidagaduremo kifitiye cash zako naho iby’amadini muvuga nta gaciro. Igitsinagore niko giteye, ahari ibintu niho kireba!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa