skol
fortebet

Tanasha yihanangirije abakomeje kumwibutsa umubare w’abana Diamond yabyaye hanze ndetse avuga ko Imana ariyo yashatse ko bakundana

Yanditswe: Thursday 20, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Oketch avuga ko ibyo kuba Diamond yarabyaranye n’abandi bagore abana ntacyo bimutwaye kuko gukundana kwabo ari Imana yabishatse.

Sponsored Ad

Diamond n’uyu mukobwa wo muri Kenya bateganya gukora ubukwe kuwa 14 Gashyantare 2019.

Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga yamaze amatsiko abari bakomeje kwibaza niba koko urukundo rwe ari urwa nyarwo cyangwa ari ukwiha amaso ya rubanda ari nako asubiza abamubaza ku bana Diamond asanzwe afite.

Ati “ Ntitaye ku byo muvuga, azangira umugore. Ntibumva ibyo dufite. Ntibazi ko atari twe twateguye ibi, Imana yonyine niyo izi impamvu yaduhuje.”

Uyu mukobwa aherutse guhamya ibyo avuga nyuma y’aho hari hadutse urujijo bitewe no guhanagura amafoto ye na Diamond ku mbuga nkoranyambaga.

Tanasha Donna yagize ati “D nanjye twafashe umwanzuro wo kugumisha urukundo rwacu mu buzima bwacu bwite tukaba tubukuye ku mbuga nkoranyambaga.Tukihugiraho, tugahugira ku byishimo byacu, tugahugira ku hazaza hacu. Mu gihe gikwiye tuzongera tubishyire ku mugaragaro na none.”

Uyu mukobwa w’ikimero nkuko Diamond ahora abigarukaho asanzwe ari umunyamakuru ukomeye kuri NRG Radio yo muri Kenya.

Diamond asanzwe afite abana batatu; umukobwa n’umuhungu yabyaranye n’Umunyayuganda, Zari Hassan Tlale n’umuhungu umwe yabyaranye n’Umunyatanzaniya, Hamisa Mobetto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa