skol
fortebet

Tanasha umukunzi wa Diamond yasabye kubonana na Zari nyuma y’iminsi baterana amagambo

Yanditswe: Friday 08, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Tanasha Donna Oketch ukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko yifuza guhura na Zari bakaganira nyuma y’uko bamaze iminsi bari guterana amagambo btewe n’uko kuva Diamond yakundana na Tanasha atajya asura abana be muri Afurika y’Epfo.

Sponsored Ad

Zari abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, aherutse gutangaza ko ari we wenyine utunze abana. Ingingo yatumye abamukurikira (followers) bavuga ko Diamond yaba yaramutereranye mu nshingano zo kurera.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Kiss 100, Tanasha avuga ko yifuza guhura na Zari bagakemura ibibazo bihari ku bijyanye n’abana.

Ati “ Sindavugana na we [Zari], gusa mfite icyizere ko tuzahura tugakemura ukutumvikana guhari bitewe n’abana. Nziko izi mbuga nkoranyambaga n’ibindi bitandukanye byagiye biha iki kibazo indi sura ariko Imana nibishaka kutazabonana tubiganireho.”

Tanasha yabwiye iki kinyamakuru ko ataravugana n’umwana mukuru wa Diamond, Princess Tiffah.

Uyu mukobwa inshuro nyinshi yagiye abwira ibitangazamakuru binyuranye ko nta mpungenge afite ku kuba agiye kubana na Diamond kandi asanzwe afite abana batatu yabyaye ku bagore babiri.

Diamond yabyaranye umwana w’umuhungu na Hamisa Mobetto. Ni nyuma yo kubyarana na Zari umwana w’umukobwa n’umuhungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa