addresiya
startimes

Tanasha uri hafi kwibaruka umwana w’umuhungu,umuganga we yahishuye impamvu iri gutuma ashaka kunyara buri nyuma y’iminota 10

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 3 September 2019 Yasuwe: 3737

Umukunzi wa Diamond Platnumz uzwi ku izina rya Tanasha Donna Oketch, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yatangarije abakunzi be ko ari hafi kwibaruka imfura ye y’umuhungu ariko kandi hagati aho akaba yagize ikibazo cyo gukenera kunyara buri nyuma y’iminota 10.



Uyu mukobwa umaze kuba ikimenya bose mu bitangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga, yavuze ko yishimiye kuba agiye kwibaruka ariko ko nanone hagati aho kuba ari gukenera kwihagarika buri mwanya ari ikintu kibongamye cyane ariko kandi yishimiye bitewe n’ishema afite ryo kwibaruka umwana we wa mbere na Diamond Platnumz.

Umuganga ushinzwe kwita ku buzima bw’uyu mukobwa, yatangaje ko iki kibazo cyatewe n’ikibazo cyabayeho mu mezi ya mbere y’iyi nda.

Uhereye uyu munsi,Tanasha Donna ashobora kwibaruka imfura ye y’umuhungu nubwo yahuye n’iki kibazo.

Yagize ati”ndi mu gihe ndimo kujya mu bwiherero kwihagarika buri nyuma y’iminota 10, birabangamye ariko na none ndabyishimira.”

Global Publishers iganira n’umuganga wa Tanasaha ari we; Godfrey Charles, yavuze ko byatewe n’uko mu mezi ya mbere y’iyi nda, nyababyeyi yakuze cyane maze irakweduka igera ku ruhago’.

Yagize ati”rero iyo ibyo byabayeho bituma umuntu ashaka kwihagarika buri kanya bigatuma umuntu atabasha kwihangana igihe kinini. Ibyo ni byo byatumye Tanasha aba ashaka kujya kwihagarika buri kanya kuko umutwe w’umwana watsikamiye uruhago.”

Uyu muganga akaba yamugiriye inama y’uko igihe cyose abishatse ko yajya ahita abikora kuko nta burenganzira afite bwo kuzibuza umwanya munini, aramutse abikoze bishobiora gutuma uruhago ruturika.

Uyu muganga kandi yakuyeho impungenge z’abavugaga ko byatewe n’uko ari inda ye ya mbere, ngo sibyo buri wese ashobora guhura n’icyo kibazo.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi w’Umuraperi yavuze uburyo yahuriye mu kabyiniro n’umukobwa wa...

Umuraperi wo muri Ghana witwa Reggie Rockstone yavuze ukuntu yahuriye...
2 June 2020 Yasuwe: 765 0

Ifoto y’umukobwa wo muri Nigeria witiranwa n’umwana wa Beyonce na Jay-Z...

Hari ifoto y’umukobwa uhuriye ku izina rya Ivy n’umukobwa wa Beyonce witwa...
2 June 2020 Yasuwe: 515 0

Zari Hassan yeretse uburakari umufana wamusabye gusubirana na...

Hari umufana utavuzwe izina n’ibitangazamakuru byo muri Tanzanie byaramutse...
1 June 2020 Yasuwe: 2158 1

Wizkid yavuze amagambo asingiza Imana kubera urupfu rwa George Floyd...

Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria yavuze ku rupfu rw’umwirabura George Floyd...
1 June 2020 Yasuwe: 3479 0

Davido yateranye amagambo n’abafana be bahita bamwita Burna Boy

Abahanzi babiri bo muri Nigeria Davido ndetse na mugenzi we Burna Boy...
1 June 2020 Yasuwe: 761 0

Reba ibyamamare 6 bizwi cyane byanze ’Kurushinga’[AMAFOTO]

Gushyingirwa ntabwo ari garanti y’ibyishimo. Bamwe mu bashakanye ubuzima...
31 May 2020 Yasuwe: 8956 1