skol
fortebet

Tanasha yaba yabonye undi musore nawe w’umuhanzi umuhoza amarira yarijijwe na Diamond

Yanditswe: Tuesday 31, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’ibyumweru bike bishize umuhanzikazi wo muri Kenya ’Tanasha Donna’ atandukanye na Diamond Platnumz amushinja kumuca inyuma ubu yamaze guhura n’umusore w’umuhanzi witwa Will Gittens ushobora kuba agiye kumumwibagiza.

Sponsored Ad

Ubu birasa uwahoze ari umunyamakuru kuri Radiyo ya Kenya, Tanasha Donna ari kwibanda gukora indirimbo ziri mu rurimi rw’igifaransa n’icyongereza yitandukanya n’indirimbo z’igiswahiri,ubu akaba arimo kureba uburyo yakorana n’umuhanzi umaze kwamamara cyane kuri YouTube, Will Gittens.

Nyuma no gutandukana na Diamond Platnumz babyaranye umwana, Tanasha ubu ari ari kwibanda cyane mu gukora indirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa ukurikije amateka ye y’inkomoko afite mu Butaliyani nubwo papa w’umwana we ari Umwami wa Bongo kandi ubwo yagaragazaga ko ashishikajwe no gukora umuziki, aba bombi basaga nk’abahanganye , ntabwo bitangaje kuba baratandukanye mu cyumweru nyuma yo gusohora indirimbo yabo ya Gere.

Na none, birasa nk’aho abafana ba Tanasha Donna bifuza ko akundana n’umuhazi wo mu gihugu cya Karayibe nyuma bakazakora n’ubukwe.Ibi byabaye nyuma ya Tanasha muburyo butunguranye kuri uyu wa kabiri, asangiza kandi ashimagiza umuhanzi wavukiye muri Trinidad na Tobago, indirimbo ya Will Gittens maze asaba abakunzi be gusura imbuga nkoranyambaga ze bakayumva.

Yagize ati "“Will Gittens yashyize hanze ikintu gikomeye ku Bamikazi… Ibi nibyo twita umuziki w’ubugingo… Reba kuri bio ye,"Tanasha yashyizeho akavidewo kagufi k’uyu muhanzi ari kuririmba.

Gittens nawe yashyize igitekerezo kuri aka kavidewo Tanasha yashyize hanze maze agira ati "urakoze cyane Tanasha Donna,urukundo rwinshi."
Igitekerezo cye nticyapfuye ubusa kuko abafana ba Tanasha bihutiye gusangira ibyo bumva kuri bombi.

Mugihe Tanasha ashobora kuba afitanye umushinga w’indirimbo na Gittens nkuburyo bumwe bwo gushyiraho umubano we mwiza n’ibindi byamamare yubaka ahazaza he mu muziki, abafana be bo bari kwibonera ibindi bintu bitari umubano w’akazi kuri aba bahanzi bombi,aribyo byatumye bose babasaba gukundana ndetse bazanakorana n’ubukwe .

Ibitekerezo

  • Nubwo mubyita ngo azamuhoza amarira,nawe namara kumuhaga azamuta arongore undi.Ubuzima bw’aba Stars ni bubi cyane.Guhora uhinduranya abo muryamana,ni bibi.Kubera ko Imana yaturemye itubuza gusambana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa