skol
fortebet

Tanasha yahisemo uzabyara umwana we na Diamond Platnumz muri Batisimu

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu cyumweru gishize ku wa 2 Ukwakira nibwo Tanasha Donna yibarutse imfura n’umwana wa kane ku cyamamare Diamond Platnumz nyuma y’abana babiri yabyaranye na Zari Hassan ndetse nundi yabyaranye na Hamisa Mobetto, kuri ubu Tanasha akaba yamaze guhitamo uzabyara muri batisimu uyu mwana.

Sponsored Ad

Uyu mwana kugeza ubu utarahabwa izina n’abamwibarutse ndetse nkuko bisanzwe ku bana ba Diamond utaranerekanwa isura (Izerekanwa nyuma y’iminsi 40), yamaze guhitirwamo uzabyara muri batisimu uyu mwana na nyina wamutwise amezi icyenda, uzamurera mu bya roho akamutoza gukunda Imana, umugabo ukora umwuga wo gusetsa Eric Omondi, nk’igihembo cy’ubutumwa bwiza yamwoherereje ubwo uyu mwana yavukaga.

Nyina yavuze ko Omondi yaba umubyeyi mwiza wa batisimu w’uyu mwana anamwifuriza kuba umuntu mwiza ubereye abanya Kenya “Ntabwo nzi impamvu ndikubibona gutya, warakoze cyane ku butumwa bwiza wanyoherereje, komeza kuba umuntu mwiza uhagarariye abanya Kenya, ninde wavamo umubyeyi wa batisimu mwiza nkawe?” Tanasha Donna avuga.

Mu butumwa Eric Omondi yari yahaye Tanasha na Diamond Platnumz yari yavuze ko atewe ishema no kuba asabwa n’ibi byamamare byombi kubarerera umwana mu idini, “Isabukuru nziza muvandimwe, kandi ukomerezaho ku ivuka ry’igikomangoma cyavutse nkwifurije kongera kumera neza mushiki wanjye Donna, duterwa ishema nawe Rukundo ntekereza muri wowe no mu nzozi zawe” Eric Omondi yifuriza ikaze umwana wa Diamond na Tanasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa