skol
fortebet

Tanasha yahishuye ijambo Diamond yamubwiye rizatuma urukundo rwabo rukomera

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Tanasha yavuze ijambo riruta ayandi yabwiwe na Diamond, ko yakwima amatwi ibyo abona bivugwa ku mbuga nkoranyambaga kuko benshi muribo harimo abatamwifuriza ibyiza.

Sponsored Ad

Tanasha Donna kuri ubu uri mu rukundo na Diamond n’umukobwa w’umunyamakuru ukorera radiyo yitwa NRG yakoreraga muri Kenya.

Nyuma yuko uyu mukobwa amenyanye n’uyu muhanzi yatangaje ko byari ibintu bikomeye ndetse ko yiyumvishaga ko bitashoboka bitewe nuko kubwe yumvaga gukundana n’umusitari atabyishimira. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss 100 yavuze ko yabanje kugira ubwoba bitewe n’ibintu bavugaga kuri Diamond ku mbuga nkoranyambaga bigatuma ahoza ku nyeke Diamond amubaza ibibazo umusubirizo.

Yagize ati” Najyaga kumva nkumva ngo akundana n’uyu mukobwa nabimubaza akampakanira ,nkumva ngo yabyaranye n’uyu mukobwa akamakanira akambwira ko bamubeshyera gusa naje kumenya ukuri nsanga koko hari ababa bafite inyungu zabo bifuza kumusebya.”

Tanasha yakomeje avuga ko nyuma yuko amubajije ibibazo byinshi bijyanye n’ubuzima bwe bwite yaboneyeho gufata umwanya amusaba ko yareka kumva amabwire kuko ibyo bidashobora kubaka urukundo rwabo.

Yarambwiye ati” ukomeje kujya wumva amabwire ubona ku mbuga nkoranyambaga ,mu bitangazamakuru ushobora gusanga tutakiri kumwe kuko bavuga ibyo bashaka, icyo nagusaba nukwima amatwi buri kimwe bamvugaho kuko hari abatishimira ko nkundana nawe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa