skol
fortebet

Tanasha yahishuye uburyo yicuza kuba yarabyaranye na Diamond

Yanditswe: Monday 27, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyakenyakazi Tanasha Donna Oktech wahoze akundana na Diamond Platnumz yahishuye ko ubu yicuza kuba yarabyaranye n’uyu muhanzi.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa utarikojeje inama yagiriwe na Zari Hassan naawe watandukanye na Diamond Platnumz bamaze kubyarana abana babiri, yagaragaje ko yabyaranye n’uyu muhanzi mu gihe atari yiteguye kuba umubyeyi vuba.

Ubwo urukundo rwa Tanasha na Diamond rwatutumbaga, Zaribyamugiriye inama yo kumwitondera akaba maso kuko mu gihe yaba amaze kumubyarira nawe azamugenza nk’uko agenza abandi bose dore ko ntacyo abarusha.

Uretse Zari, n’umuryango uyu mukobwa akomokamo muri Kenya, wari wamubujije kubyarana na Diamond mu gihe cyose ataramugira umugore wemewe ariko avunira ibiti mu matwi.

Nyuma yo kubyarana na Diamond Platnumz umwana w’umuhungu mu Kwakira 2019, muri Werurwe 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’uko aba bombi batandukaniye.

Tanasha Donna aganira n’igitangazamakuru cya Grobal Publishers yavuze ko yicuza kuba yarabyaranye na Diamond, ngo yakabaye yarafashe umwanya wo kumwigaho.

Yagize ati”nakabaye naritonze sinkunde Diamond cyane, nakabaye narabanje kumenya imico ye. Nisanze namaze gutwita, ukuri sinari niteguye kuba naba umubyeyi.”

Tanasha yakomeje avuga ko ikintu cya mbere cyahise kimuza mu mutwe ari ugukuramo iyo nda yari atwite.

“Natekereje ko kurangiza ikibazo ari ugukuramo inda, ariko ndashima Imana ko ntabikoze.”

Tanasha Dona nyuma yo gutandukana na Diamond ni kenshi yagiye avuga ko atifuzaga gutandukana na we cyane ko atashakaga ko umwana we yakura adafite se, ariko nyuma yo kubona ko Diamond we ntacyo yitayeho yahisemo kumusiga nyuma y’imyaka igera muri 2 bakundana cyane ko Diamond mbere yo gukundana na Tanasha yari amaze gutandukana n’abandi bagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa