addresiya
startimes

Tanasha yashyize hanze ifoto y’umwana yabyaranye na Diamond yerekana uko asigaye angana anavuga uburyo asigaye afite amaso yererana ashiimagiza n’indoro ye

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 23 May 2020 Yasuwe: 7551

Umuhanzikazi Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz yerekanye ifoto y’umwana we w’imfura Junior Naseeb yerekana ko amaze kuba mukuru maze ahita yiharira ibikorwaremezo bya murandasi byinganjemo imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru bihatangariza amakuru.



Muri iki cyumweru uyu mu Mama w’umwana umwe yashyize hanze amafoto menshi arimo iy’umwana yabyaranye n’icyamamare Diamond Platnumz witwa Junior Naseeb. Ni ifoto yerekana ingano n’ikigero amaze kugeraho ubu haba mu gihagararo ndetse n’isura, umwana yari yambaye utwenda tw’abahungu bakiri bato aho yarimo areba cyane ndetse bamwe mu bafana bavuze ko asa na se umubyara Diamond Platnumz.

Tanasha Donna yaherekesheje ifoto y’umwana we amagambo y’uko yishimiye cyane indoro ye n’amaso meza “Umwana wanjye w’amaso meza arimo gukura vuba, ntewe ishema rikomeye no kuba ndi Mama wawe, ugenda umpindura umuntu mwiza uko iminsi igenda yicuma, mpora nsenga Imana ngo ukurane ibitekerezo bizima, uca bugufi, witonda kandi utinya Imana,ndashimira Papa wawe kumpa umugisha kubera wowe, mwana wanjye nzahora ngukunda iteka, nkore buri kimwe kiri mu mbaraga zanjye kugirango nkurinde,” Amagambo ya Tanasha ku mfura ye.

Gusa abafana bo bemeje ko umwana afite iminwa n’amaso bya se umubyara Diamond Platnumz, iyi foto iri guca ibintu mu gihe hari indi yayibanjirije yakunzwe n’umuyobozi w’umujyi wa nairobi aho byavuzwe ko nawe ari umufana ukomeye w’uyu muhanzikazi ukiri mushya mu muziki wa Kenya.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ali Kiba yashyize hanze umurundo w’amafoto y’umwana we abafana bemeza ko ari...

Abafana b’umuhanzi Aki Kiba batangariye ubwiza bw’umwana we ndetse bashaka...
27 May 2020 Yasuwe: 1398 1

Urukundo Harmonize yakundaga Diamond yerekanye ko ntaho rwagiye

Abafana n’abakunzi b’umuhanzi Harmonize batunguwe no kubona uyu wamamaye mu...
27 May 2020 Yasuwe: 1420 0

Umukobwa ukina filimi muri Ghana yaciye ibintu kubera ukuntu yavuze ko...

Umukinnyi wa filimi uri kumenyekana cyane mu gihugu cya Ghana giherereye...
27 May 2020 Yasuwe: 3178 1

Davido yabwiwe ko afite umutima wa Zahabu ubwo yatunguraga umuzamu we...

Umuhanzi w’icyamamare Davido yavugishije abatari bacye ubwo yatunguraga...
27 May 2020 Yasuwe: 2126 0

Kayitare Wayitare Dembe yavuze uburyo ariwe Mwami w’aba-Slay Queen yimika...

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye mu muziki ku izina rya...
25 May 2020 Yasuwe: 3298 0

Ku munsi w’irayidi Diamond yerekanye amatuza n’inda bitera benshi kuyakunda...

Icyamamare mu njyana ya Bongo Flava mu gihugu cya Tanzanie witwa Nasibu...
25 May 2020 Yasuwe: 4899 0