skol
fortebet

Tanasha yavuze ku bakobwa bagirana umubano wihariye n’umukunzi we Diamond barimo na ShaddyBoo

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna atangaza ko adatewe ubwoba n’abakobwa bose bagiranye umubano na Diamond, umukunzi we bitegura kurushingana.

Sponsored Ad

Muri aba , harimo Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo. Uyu Diamond aherutse gutangaza ko nta mubano udasanzwe bafitanye nk’uko byagiye bivugwa.

Diamond yavuze ko amufata nka mushiki we, icyamamare mugenzi we.

Abajijwe na Ghafla niba abakobwa bose bagiranye umubano na Diamond badashobora kuba agatotsi mu rukundo rwabo, Tanasha yavuze ko ibyo ntacyo bivuze kuko na we afite abo yakundanye nabo mbere yo kumenyana na Diamond.

yagize ati “Wese aba afite uwo bigeze gukundana. Nanjye ubwanjye ntaramenyana na Diamond nari mfite aba ex. Njyewe sindeba ahahise, ahubwo ndeba igihe tugezemo. Sinacira umuntu urubanza nshingiye ku hahise he. Gusa ntibivuze ko iyi ari ingingo nakwirengegiza.”

Uyu mukobwa utwite inda y’imvutsi ya Diamond avuga ko arajwe ishinga no gukunda Diamond nk’uko na we amukunda.

Ati “Njyewe ndeba umuntu uko ari muri iki gihe. Iyo unkunda, aho turagendana. Sinajya kureba ahahise rero. Ni yo mpamvu ntajya ndeba ahahise ha Diamond.”

Tanasha aravuga ibi mu gihe Diamond azwiho kuba yarabanye n’abakobwa barenze batatu bazwi mbere y’uko babana ndetse n’abandi bose bagiranye umubano na Diamond ariko batabanye mu nzu imwe.

Ibitekerezo

  • Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa