skol
fortebet

Tanasha yavuze uburyo abagabo bari kumutesha umutwe

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz, umuhanzi Tanasha Donna yavuze ko abagabo benshi batangiye kumutesha umutwe bamusaba ko bakundana mu gihe we atiteguye gusubira mu rukundo.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa yashyize kuri Instagram Stories ye aho yavuze ko nta mpamvu n’imwe abona yo kuba umuntu yakwishyura inabi ku muntu wamuhemukiye.

Yagize ati “abantu nibagukosereza ntuzabishyure inabi, umuntu nakugirira nabi uzamwiture ineza. Uzaryama neza numenya ko umeze neza utari ibandi, uzategereza bazishyurwa amabi bakoze.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana na Diamond abagabo benshi bakomeje kumutesha umutwe bamusaba ko bakundana, ni mu gihe we avuga ko atiteguye bya vuba gusubira mu rukundo.

Tanasha Donna kandi yemeza ko mu byumweru bibiri bishize atandukanye na Diamond amaze kubigiriramo umugisha kuko amaze kwakira ubusabe bw’abahanzi batandukanye bifuza kuba bakorana na we indirimbo.

Tanasha Donna yatandukanye na Diamond nyuma y’uko bari bamaze igihe mu rukundo ndetse bakaba barabyaranye n’umwana w’umuhungu Naseeb Junior, wavutse mu Kwakira 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa