skol
fortebet

Tanasha yikomye abashaka kumuteranya na Diamond

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyakenyakazi Tanasha Donna witegura kurushinga n’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yikomye abashaka kumuteranya n’umugabo bahwihwisa ko baba baryamana nawe mu gihe amaze iminsi yumvikana mu rukundo hamwe n’uyu musore.

Sponsored Ad

Ibi byakomotse ku ifoto Tansha yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari mu cyumba cya Diamond, undi mukobwa witwa Lynn, bahoze bakundana na we asohora indi ari muri icyo cyumba.

Abantu benshi bahise bibaza niba Diamond yagarutse ku ngeso ye yo gutendeka kuko nta kigaragaza ko abo bagore bombi bageze muri icyo cyumba mu bihe bitandukanye.

Mu gushaka kwihaniza Lynn, Tanasha yahise ashyira hanze ifoto imwerekana ari kumwe na Diamond ashyiraho amagambo agira ari “Isomo ry’umunsi ‘Ntimukemere ibintu byose musoma cyangwa mwumva…”

Diamond na we yahise yunga murye avuga ko abashaka kumuryanisha n’umugore we bakwiye kubinyuza mu zindi nzira ati “ Bagerageze ikindi !”

Tanasha yahamije ko Lynn yafashe uburiri busa nk’ubwo kwa Diamond Platnumz akabwifotorezaho, yerekana iduka bagurisha ibitanda bisa nk’icyo kwa fiyanse we.

Abantu batandukanye bahise baburira uyu mukobwa bavuga ko na Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz bagiye bamuburira akavunira ibiti mu matwi kugeza amazi yararenze inkombe.

Bamubwiye ko atari ubwa mbere Lynn aryamana na Diamond Platnumz agasiga ibimenyetso.

Mu mezi ashize Tanasha yahishuye ko idini riri mu bintu byitambitse mu myiteguro y’ubukwe bwabo, kuko umwe ari umuyisilamu undi na we akaba anambye ku bukirisitu.

Diamond Platnumz yagombaga kuzakora ubukwe ku wa 14 Gashyantare 2019, ariko yagiye ahindura itariki y’ubukwe bwe kubera impamvu zitandukanye.

Bamwe mu bo mu muryango w’uyu mukobwa baherutse gutangaza ko bafite amakenga kuko uyu muhanzi ashobora kumutera inda akamwigarika.

Ibi babiheraga ku buryo yagiye akundana n’abagore batandukanye bagashwana bafitanye abana, kandi benshi mu bo babyaye akabahakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa