skol
fortebet

Tekno yavuze ko nta Muziki wo mu Rwanda azi agira nicyo yisabira abategura ibitaramo AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 11, Sep 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Tekno Miles wari utegerejwe n’abanyarwanda batari bake yasesekaye mu Rwanda mu masaha ya ni mugoroba aho yar aje gutaramira abanyarwanda, mbere yaho yabanje guhura n’itangazamakuru maze agira icyo avuga ku bahanzi nyarwanda. Uyu muhanzi muri iki kiganiro yabajijwe n’umunyamakuru niba hari umuhanzi wo mu Rwanda yaba azi ,maze nawe nta kuzuyaza avuga ko nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda azi ndetse anemeza ko n’imiziki yo mu Rwanda ntaho iragera ku buryo yabona amahirwe yo kumenyekanisha (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Tekno Miles wari utegerejwe n’abanyarwanda batari bake yasesekaye mu Rwanda mu masaha ya ni mugoroba aho yar aje gutaramira abanyarwanda, mbere yaho yabanje guhura n’itangazamakuru maze agira icyo avuga ku bahanzi nyarwanda.

Uyu muhanzi muri iki kiganiro yabajijwe n’umunyamakuru niba hari umuhanzi wo mu Rwanda yaba azi ,maze nawe nta kuzuyaza avuga ko nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda azi ndetse anemeza ko n’imiziki yo mu Rwanda ntaho iragera ku buryo yabona amahirwe yo kumenyekanisha umwe mubawukora.

Uyu muhanzi yavuze ko atabeshye nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda azi gusa yemeza ko aramutse abonye amahirwe abateguye igitaramo yari yitabiriye bakamuhuza n’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda yakorana nawe .

Yagize ati ” Mu by’ukuri nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda nzi ntababeshye,gusa ndamutse mbonye uwo twakorana nabyishimira kuko nshaka guteza umuziki wo muri Afurika imbere, abateguye igitaramo baramutse bampuje n’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda nabyishimira kandi hari umusaruro byatanga.”

Uyu muhanzi nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru yahise yerekeza mu gitaramo yagombaga kwitabira ndetse yakiriwe n’imbaga nyamwinshi ubwo yageraga ku rubyiniro n’ubwo yasanze bamwe mu bari bitabiriye bitahiye kubera ko bagombaga kujya kuruhuka bakitegura kujya ku kazi kuri uyu wa mbere w’icyumweru.

Tekno Miles ari mu bikorwa byo kuzenguruka Isi amenyekanisha album ye nshya yitwa Lion King aheruka gushyira hanze, iriho indirimbo ze zikunzwe cyane muri iyi minsi.

Tekno w’imyaka 24 ufite amazina y’ababyeyi ya Augustine Miles Kelechi akomoka muri Nigeria , uretse ubuhanzi , kubyina no kwandika indirimbo ,anatunganya indirimbo dore ko zimwe mu ndirimbo za Davido ziharawe n’abatari bake muriyi minsi zirimo Fall na If ariwe wazitunganije.

Aha umuntu akaba yakwibaza ukuntu nta muziki cyangwa se umuhanzi wo mu Rwanda azi kandi tuziko itsinda rya Urban Boys ryarakoranye n’abahanzi bagera juri babiri kandi bakomeye mu gihugu cya Nigeria,kuko bafitanye Indirimbo ifite n’amashusho na IYANYA ubu uri kubarizwa muri label ya Marvin,ndetse banakorana indirimbo nanubu gukorera amashusho byananiranye n’umuhanzi TIMAYA,yewe na Knowless hari umuhanzi waho bakoranye indirimbo n’amashusho.

Tuvuge ko se nubwo bakoranaga ziriya ndirimbo bahitaga bazizanira kuzikorera poromosiyo inaha mugihe bo baba bavuga ko barenze imbibi,kuko niba Tekno abaye umuhanzi wa Kabiri wo muri Nigeria uvuze ko nta muhanzi wo mu Rwanda azi,ndumva izo mbibi abahanzi Nyarwanda baba bavuga ntacyo zaba zimaze mugihe badakoreye Poromosiyo indirimbo mu gihugu umuhanzi bayikoranye atuyemo.

Ibitekerezo

  • Mbega akumiro nonese niba nta muhanzi ahazi yaje murwanda aziko arakirwa nande Icyo mpfa nabanyafrica bariyemera cyaneee Dore ko nduzi akiri namuto akwiye kureka kudusebereza umuziki wo murwa Tekno Araturashe ariko yumveko nawe ataje mubaturange gusa dufite abahanzi kdi bashoboye

    uwo mu type atwiraseho kbsa atazi umuhanzi wo murwanda yaba atwiyemeyeho sana

    Burya niba uri umuhanzi ukaba uzi ko uzakorera igitaramo mu gihugu runaka, nta kuntu utanashakisha ngo urebe abahanzi bahari abo aribo, umenye ibyo umuziki waho uko byifashe, rero niba utaranabikoze ngo nibura ugure umwe umenya ibye, wowe TEKNO ufite ikibazo cy’imikorerer rwose, gusa nizere ko atari byabindi byo kwiyemere bya giswa gusa! Komeza utere imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa