skol
fortebet

Teta Diana yishimiye kugaruka ku ivuko nyuma y’ umwaka ari I Burayi

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Teta Diana wari umaze umwaka mu bihugu by’ I Burayi aho yakoreye ibitaramo bitandukanye yagarutse mu Rwanda.
Uyu muhanzi wabaye mu bihugu birimo Suwede, u Busuwisi, u Bubiligi n’ ibindi akigera mu Rwanda, yasuye icyanya cy’Akagera giherutse kugezwamo imyamaswa z’ inkura anitabira igitaramo cya Gakondo Group.
Ku rukuta rwa Twitter, Teta yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, ashimangira ko nta heza nk’iwabo w’umuntu ko byari ibyifuzo bye kuva igihe kinini kumva yagaruka mu (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Teta Diana wari umaze umwaka mu bihugu by’ I Burayi aho yakoreye ibitaramo bitandukanye yagarutse mu Rwanda.

Uyu muhanzi wabaye mu bihugu birimo Suwede, u Busuwisi, u Bubiligi n’ ibindi akigera mu Rwanda, yasuye icyanya cy’Akagera giherutse kugezwamo imyamaswa z’ inkura anitabira igitaramo cya Gakondo Group.

Ku rukuta rwa Twitter, Teta yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda, ashimangira ko nta heza nk’iwabo w’umuntu ko byari ibyifuzo bye kuva igihe kinini kumva yagaruka mu Rwanda.

Avuga kuri iki gitaramo yakoreye muri Hotel Mille Colline, Teta yagize ati “Ndishimye kongera kugaruka mu rugo.”

Teta Diana azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Umpe Akanya’, ‘Tanga agatego’, ‘Ndaje’ n’izindi.

Uretse ku mugabane w’Uburayi aho yari amaze igihe, Teta muri iki gihe cy’umwaka atari ari mu Rwanda yanatembereye muri Leta ya Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ajya no muri Canada mu bitaramo.

Ubu ari gutunganya Album ye nshya yise ‘Iwanyu’, akaba ari kuyitegurira mu gihugu cy’u Bubiligi, Album ishobora no kuzagaragaraho abahanzi bakomeye nka Stromae baheruka guhura bakanifotozanya.

Nubwo yagarutse mu Rwanda bwose, bivugwa ko uyu muhanzi ateganya guhita asubira i Burayi, gukomeza gutunganya iyi Album ye nshya.

Mu bikorwa bya hafi Diana Teta ateganya harimo igitaramo azakora tariki 26 Gicurasi 2017 akagikorera mu Busuwisi, nk’uko aheruka kubitangariza Ijwi ry’Amerika. Iki gitaramo kizaba kigamije gushakira abatishoboye bo mu Rwanda ubwisungane bwo kwivuza.

Teta ateganya kuzamurikira iyi Album ye nshya mu Rwanda, mu mpera za 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa